ESE NIBIHE BIMENYETSO BYAKWEREKA KO UMWANA AKENEYE IMFASHABERE

by Philemon kwizera, RN

Uko imyaka igenda ihita ni ndi iza ni nako ibintu bigenda bihinduka bitewe n’igihe tugezemo, guha umwana imfashabere nabyo byagiye bihinduka nko mu myaka ya1950 byari bizwi ko umwana ahabwa imfashabere agejeje amezi cumi n’abiri(12) ariko kubwubasabe bw’ababyeyi wasangaga abana bahabwa  imfashabere bagize ukwezi kumwe.

Kurubu amabwiriza ahari nuko umwana yonswa gusa ntakindi kintu afashe kuva akivuka kugeza  ku mezi 4 cyangwa 6 ukabona kumuha imfashabere.

Guha umwana imfashabere mbere ya mezi ane ntibyemewe, kuko urwungano ngogozi n’impyiko bye ntabushobozi biba bifite bwo kuba bwagogora ibyo biryo, ikindi hatekerezwa ko guha umwana imfashabere mbere ya mezi ane byamutera kurya cyane mu bwana bwe sibyo gusa kuko agira allergie cyangwa kugubwa nabi nibiryo bimwe na bimwe sibi gusa kuko umwana ntabwo abona ubwirinzi buhagije akura mu mashereka.

 

Ubushake n’ubushobozi bw’umwana kuba yashobora guhabwa imfashabere uzabibonera kuba (1)afite ubushobozi bwo gusunika ibiryo abimira aho kubisohora azana ururimi hanze (2) nuko azaba agira uruhare muri icyo gikorwa, azana umunwa imbere abonye uzamuye akahiko kandi akabasha kubumbura umunwa neza (3)kuba abasha kwicara ariko umufashije (4)kuba umutwe ni josi bikomeye (5) kuba yonswa incuro zirenga cyangwa zigeze kw’icumi  mu masaha 24. Nyuma yo kubona ko umwana yujuje ibi byose umwana wamutangiza imfasha bere

Imfashabere uyiha umwana gahoro gahoro aho umuha ubwoko bumwe ukareba niba ntazindi ngaruka ziza nyuma mu minsi 4 cyangwa itanu ukaba wamuha ubundi bwoko, hari uruhererekane rwuko waha umwana wawe, bwambere tangiza umwana nk’igikoma cy’irimo ibigori, ingano, umuceri uburo n’amasaka hakiyongeraho ibitoki cyangwa ibirayi binombye.

Nyuma y’ibi waha umwana imboga nazo zinombye wabona ntakibazo ugaha umwana imbuto ziseye n’umuhondo w’igi ubundi nyuma yibi byose umwana aba yabasha kurya ubunyobwa n’inyama.

Ubuki sibwiza kuba umwana uri gufata imfashabere kuko akenshi buba buhumanyijwe na mikorobe yitwa clostridium botulinum itarinziza ku mwana utaragira ubwirinzi bukomeye. Iyo umwana atangiye kugira ubushoozi bwo kunywera mugikombe,watangira kumuha  imitobe y’imbuto ikindi sibyiza guhera umwana umutobe(juice) w’imbuto muri bottle cyangwa agacupa kagenewe gushyirwamo imfashabere kuko bituma umwana ahaga uwo mutobe udafite untungamubiri bigatuma atarya ibindi.

Related Posts

Leave a Comment