UBURYO WAFASHA UMWANA WANGA IBIRYO CYANGWA UTORANYA

by Philemon kwizera, RN

Umwana akenera indyo ihagije kandi yuzuye kugirango abashe kubona imbaraga zo gukura, gukina no kwiga. Umwana amenya ibiribwa ndetse no kurya abirebeye kubandi, uburyo wigisha mo umwana kurya azabikurana kugeza mubusaza, gerageza kuba intangarugero mu kwereka uko umwana akwiye kurya.

Ubusanzwe abana bamwe na bamwe, ubushake bwo kurya bugabanuka hagati y’umwaka n’imyaka 5 akenshi akanatoranya ibyo arya ubundi bwoko bw’iribibwa akabureka cyangwa ukamutamika incuro imwe ubundi akazajya ahungisha umutwe ubundi akanga kugera kumeza.

Umwana w’igitambambuga akenera ingufu ziri hagati 1000 ndetse ni 1200 ku munsi, ibi bigatuma ababyeyi bahangayika kuko batekereza ko umwana yarwara indwara zigendanye n’imirire mibi, bigatuma batera umwana ubwoba ko wenda niyanga kurya bamukubita, ko batazongera kumuvugisha cyangwa uza kumujyana kwa muganga bakamutera urushinge

UBURYO WAFASHA UMWANA KURYA ADATORANYA KANDI AKABIKUNDA

Mutegurire uburyo butandukanye bw’ifunguro
Mwifunguro ry’umwana gerageza gushyiramo ibiribwa akunda, kandi nibyiza gushyiramo ikiribwa gishya kuko bituma umwana akururwa no kumva uko kimeze nk’urugero niba yanga kurya imboga zitetse mukorere potage yazo, niba yanga kurya karoti gerageza kumukorera pancakes yo muri karoti.

Muzane aho utegurira amafunguro nawe agufashe
Reka umwana wawe agufashe gutegura amafunguro, muhe akazi nko kujya kuzana ibiribwa aho bibitse cyangwa muri firigo ndetse yagufasha kuronga inyanya cyangwa intoryi, umwana arabyishimira iyo abona ari gutanga umusanzu mu gutegura amafunguro.

Musangire hamwe nk’umuryango ku meza imwe
Igihe cyo kurya kirashimisha kandi byibuze ubakamo umwana wawe ko arahantu ho gusabanira n’umuryango atari igihano aba aje guhura nabyo. Reka umwana yishimire ibiribwa bifite intungamubiri byinshi bitandukanye kandi ahigira ubumenyi bushya bwo kurya.

Mushakire intebe ye yicaraho mugihe ari kurya imukwiriye
Impamvu abana benshi baba bicara bakongera bagashaka guhaguruka buri kanya nuko baba babangamiwe ni ntebe y’abantu bakuru baba bicayeho ituma amaguru yabo adakora hasi. Umwana yishimira kwicara ku ntebe ituma amaguru ye akora hasi bituma yicara umwanya muremure.

Mushakire isahane ye bwite
Isahane ye bwite igufasha kumenya niba kuko ingano y’ibiryo akwiye kurya ayiriye, bikakorohera kumenya uko wagenda wongera ingano yibyo arya gahoro gahoro

Irinde kumuhatira ibiryo, gerageza kumva icyo ashaka kukubwira
Kugaburira umwana rimwe na rimwe biragora cyane cyane iyo adakunda ibiryo, ariko gerageza kumuhatira kurya ariko utamushyizeho imbaraga musekere, muvugishe muburyo busekeje kandi wumve icyo akubwira akenshi iyo umwana avuze oya iba ari oya niba avuze ko yahaze aba yahaze.

Tumira abana bari mukigero ke basangire
Mugihe ubwo buryo butari gukunda, tumira cyangwa wasura umuryango waba urimo abana bari mukero kingana nawe basangirira hamwe ukareba ikibazo niba koko aba yabuze abamutera umuhate wo kurya cyangwa niba afite ikibazo kindi kihariye wahita unafata umwanzuro ukaba wamujyana kwa muganga.

Irinde kugura ibiribwa bidafite intungamubiri ndetse ubike hafi ibifite intungamubiri aho abasha kugera
Umwana iyo yumva ashonje kandi ibyo kurya bitaraboneka akunze kujya kubishakira aho mubibika nko muri firigo, mu kabati nahandi. Nibyiza gushyira hafi nk’imineke, igikoma, cheese, yogurt, amagi, imbuto,…

Umwana mugihe atabonye ibiribwa bikungahaye ku ntungambiri zitandukanye agira indwara z’imirire mibi nko kugwingira, kugira amaraso make, indwara z’ubuhumyi, kudakura k’ubwonko, kurwara imitego, kuba umuswa mw’ishuri n’ibindi.

Related Posts

Leave a Comment