MURI IYI GAHUNDA UZAMENYA KANDI UMENYERE:
-
Gutegura amafunguro yihariye
-
Gufata imiti
-
Kugenzura isukali yo mu maraso
-
Kugenzura ibiro
-
Imyitozo ngororamubiri ikwiriye
MURI IYI GAHUNDA UZAMENYA KANDI UMENYERE:
Gutegura amafunguro yihariye
Gufata imiti
Kugenzura isukali yo mu maraso
Kugenzura ibiro
Imyitozo ngororamubiri ikwiriye
Imirire n’igice cy’ingenzi mu buzima bw’igihumeka cyose, Imirire myiza igendana no gukura neza ku mwana, kubyara neza, kuba umubiri ubasha kwirwanaho,gutwita neza ndetse bigabanya kurwara indwara zitandura nka diabete,umutima ni bindi..
Abana bafite ubuzima bwiza biga neza, kandi abantu babona Imirire ihagije bakora neza, umusaruro ukiyongera bagahanga amahirwe atandukanye bigatuma ubukene bugabanyuka.
Imirire mibi muri buri ngeri,igaragaza ikibazo cy’umvikana uwo muntu abafite,muri kano kanya isi iriguhura nicyibazo cya (double burden of malnutrition) hakubiyemo kurya nabi cyangwa kuba umubiri utabasha kwakira intungamubiri nkuko bikwiye cyangwa ngo zikoreshwe (undernuttrtion) ndetse no gukura cyane (overweight) cyane cyane mu bihugu biri gutera imbere.
Umuryango wa bibubye ushinzwe ubuzima( WHO) ukaba ugerageza kugira inama ndetse no gufata imyanzuro yafasha ibihugu kurwanya byivuye inyuma ingeri zose z’imirire mibi n’ubuzima bwiza kuri bose.
IMIRIRE MIBI IGIRA URUHARE MU BURWAYI NDETSE NIPFU Z’ABAGORE NABANA
Kurya nabi biterwa no kutabona vitamin nimyunyu ngugu ihagije,bifite uruhare rwa kimwe cya gatatu cy’ipfu zabana hamwe nubumuga buziraho ,ikindi gukura birengeje urugero(overweight) iganisha ku ndwara zidakira (chronic disease)nka diabete ni ndwara zu mutima.
Kugwingira ni gihe umwana ari mugufi cyane ugereranije ni myaka yabo nkuko tubikesha umuryango wabibubye ushinzwe ubuzima(WHO) bivuzeko miliyoni 155 za bana kwisi bafite icyibazo cyo kugwingira bivuye mu kigereranyo cyasohotse muri 2016
ABANGANA NA 1.5 MILIYONI BAPFA BURI MWAKA BAZIZE KUNANUKA GUKABIJE (WASTING)
Kunanuka(gushiraho) ndetse no kubyimba ibi byose ni ngeri yi mirire mibi, biterwa no kubura ibiryo mu gihe gitoya cyangwa bitewe nu burwayi,kuzamuka kwigiciro cy’ibiribwa kwisoko cyangwa ubushyambirane bwa baturage ahantu runaka ndetse ni biza ibi byose bituma umuryango utabasha kubona uko bikwiriye ibibatunga, bigatera kunanuka gukabije.
Vitamin ndetse ni myunyu ngugu zi ngenzi bu biryo ni ngenzi mu kuzahura ubudahangarwa bw’ubumiri no gukura. Ubucye bwa Vitamin A, zinc,ubutare ndetse na iodine ni bihangayikije societe muri rusange.kwisi 33% bya bagore, na 42% bya bana bafite hagati ya mezi 6-59 bafite ikibazo cya maraso make ibi bigaterwa no kubura ubutare mu maraso. Vitamin A idahagije ifata 29% bya bana baba mu bihugu biri munzira ya majyambere, bikaganisha kubuhumyi ndetse ni pfu za hato na hato.
Imirire mibi mu gihe utwite, biganisha kupfu zo mugihe cyo kubyara cyangwa ibindi bibazo bitandukanye , Imirire mibi yo mugihe cyo gutwita ni gihe cyu bwana biri mubitera 10% byi ndwara zikomeye kwisi hose.
WHO itegeka ko umubyeyi agomba konsa umwana we amezi atandatu ntacyo amuvangiye, nyuma yaho akamuha indyo yuzuye kandi ntahagarare ku mwosa kugeza ku mwaka ibiri, kugaburira neza umwana bigabanya kugwingira, umubyibuho ukabije, kujijuka. Ikindi kandi birinda kanseri y’ibere niyinkondo y’umura.
Ikibazo cy’imirire ku ngimbi kiba cyaratangiriye mu bwana mpaka no mubukuru, kurinda Imirire mibi kubana ba bakobwa byagabanya imfu za bana bavuka, nabapfa nyuma.
Abagore batwite bagira ikibazo cyo kubura amaraso ku kigero cya 40% kwisi.
Gukura cyane hamwe nu mu byibuho ukabije kwisi ni kibazo gikomeye, kuko abantu babifte bagirwaho ingaruka no kurwara kurwara diabete, indwara zu mutima.
WHO yasohoye ibipimo ngenderwaho byo gupima abana ngo hamenywe ikigero bahagazemo mu bihugu bitandukanye,
Ubumenyi rusange(science) burikwiyongera, ni bihamya cyangwa ibyemeza icyateza imbere Imirire byose birazwi. Abita ku buzima bose bashyira hamwe kugirango batange ubujyanama ku leta zi bihugu.
Fast food twise ibiryo bikorerwa mu nganda, nkuko izina ribivuga ni biryo byihuse cyangwa biteguwe mu gihe gito gishoboka kandi bikaribwa vuba bidasabye ko wafata umwanya nkuwo gufungura,iyo uhindukiye aho uhagaze ntiwabura kubibona nko mu maduka, imashini zigurisha, aho abantu baruhukira,aha hurira abantu benshi,abantu babitembereza na handi henshi nk’urugero amandazi, cake, ifiriti, ibisuguti, sambusa, pizza,ibinyobwa byo mu nganda, ni bindi.
Mu Rwanda minisiteri yu buzima ibarura abantu barenga ibihumbi maganatatu barwaye diabete mu mwaka wa 2013 bivuze ko kugeza izi saha umubare ukiri kwiyongera. Mu byongera diabete harimo ni biryo bikorerwa mu nganda twabonye haruguru ese koko byongera ikigero cyo kurwara diabete.
Ibiryo bikorerwa mu nganda birikwiyongera mu gihugu cyacu aho usanga bisigaye bifatwa nk’ifunguro ry’abantu basobanutse, ariko ibi biribwa biva mu nganda cyangwa fast food bifite ingaruka ku buzima bwacu harimo umubyibuho ukabije, diabete y’ubwoko bwa kabiri hamwe n’indwara zishingiye ku mutima.
Iyo umuntu abyibushye cyane ahagana mu nda, uturemangingo tumera nku twirengagiza umusemburo wa insulin mu gihe warekuwe n’urwagashya kugirango ujye kugabanya isukali iba yabaye nyinshi mu mubiri, ibi iyo bibaye mu gihe uturemangingo tutari kubasha kumenya ko umusemburo warekuwe, urwagashya ruzibwira ko umusemburo wabaye mwinshi ubundi rukomeze gukora imisemburo myinshi rwumva ko ikenewe , nyuma kubera gukora cyane ruzahagarara kuyisohora byatewe no gukora, nyuma yaho bizabyara ko isukali wafashe mu biribwa iba nyinshi mu mubiri igasanga nta ngabanyura ihari(insulin) niho diabete izavukira.
IBINDI BINTU BISHOBORA KUBA INKOMOKO YA DIABETE HARIMO:
AKAMARO K’IBIRYO BYO MUNGANDA
Tuvuze umumaro wi biryo bikorerwa mu nganda twahera ku kuba bikize ku ntungamubumuri zitera imbaraga,urugimbu hamwe ni byubaka umubiri, ariko ntitwareka kuvuga ko bifite vitamin hafi ya ntazo kuko ibi biryo bikennye ama vitamin hamwe na fiber.
Indi mpamvu ituma ibi biribwa bikundwa nuko byifitemo uburyohe bushobora gukurura umuntu agahora ashaka kubirya aho biba kozwe cyane cyane n’isukali yongewe, umunyu hamwe ni birungo.
IBIGIZE IBIRYO BIKORERWA MU NGANDA BIGANISHA KU GUTERA DIABETE
Ibi biryo bikize ku bitera imbaraga mu mubiri (calories) ni bindi tugiye kureba bituma umubiri wacu uhinduka ukaba wabyibuha bikabije bikaganisha ku kurwara diabete
Kurya ibi biribwa bikorewe mu nganda bituma umuntu abyibuha aho kubyibuha bitajya bisigan no kurwara diabete, aho ubushakashatsi butandukanye bwakozwe byagaragaye ko impavu yo kurwara diabete yo mubwoko bwa kabiri ari kubyibuha bidasanzwe.
Ibiribwa bikorewe mu nganda bifite isukali nyinshi irenze urugero, bikaba bitagira vitamin cyangwa imyunyu ngugu kandi nta fiber dusangamo, kuba dusamgamo iyi sukali yongewemo bivuze ko Atari umwimerere bizatuma iyo igeze mu mubiri ihita ikorerwa igogorwa vuba igahita yoherezwa mu mubiri.
Sibi gusa kuko fast food zifite amavuta Atari meza ku mubiri aho yongera urugimbu cyangwa cholesterol itujyana mu ngaruka zokurwara umutima na stroke, akenshi aya mavuta uzayabwirwa nuko aba afashe atabasha gusucyika.
NI BYIZA KUGABANYA CYANGWA KWIRINDA IBIRYO BIKOREWE MU NGANDA
Abantu barwaye diabete ni byiza ko bagabanya isukali bafata, bizabafasha kuba baringaniza ikigero cy’isukali mu mubiri ndetse ni biro byabo. Bishobora kugorana kuba wareka ibi biryo ariko ni byiza ko mu gihe ugiye kugura icyo kurya mu maguriro banza urebe ibiyigize
Ibi bikurikira byagufasha kuringaniza ikigero cy’isukali mu mubiri
Ikindi kuba wafata ifunguro ritoya mu masaha runaka biruta gufata urusahane runini ku munsi kuko bifasha kwirinda inzara, ikindi gufata umwanya ugakora siporo bizagufaha kugabanya isukali
IBITABO TWIFASHISHIJE