AMASAHA N’INSHURO WAGABURIRA UMWANA

by Philemon kwizera, RN

Mugihe umwana yujuje amezi 6, amashereka aba atakimuhaza cyangwa abashe Kubonamo ibyo umubiri we ukenera. Ikindi nuko umwana uko akura aba amenyera kuba yatangira kurya, abifashijwemo n’ingingo ze nk’ijosi aho riba rimaze gukomera kuba yaba abasha kwema ibiryo cyangwa amashereka bitamukora, urwungano ngogozi rwe ruba rumaze gukora neza kuba rwakora igogora ry’intungamubiri zitandukanye.

Uyu munsi rero turarebera hamwe amasaha ukwiye kugaburira umwana bitewe n’igihe (imyaka) agezemo

Umwana uri hagati y’amezi atandatu (6)  n’umunani (8)

Iyo umwana yujuje amezi 6, tangira umuha ibiryo bitandukanye kandi byoroshye cyangwa wanombye ikindi kiyongeraho nuko ukomeza kumwonsa igihe abishakiye haba kumanywa cyangwa n’ijiro, amashereka akomeza kuba ifunguro rye ry’ingenzi bivuze ko umugaburira ubanje kumwonsa.

Mugihe ugiye kumugaburira ibyiza  umugaburira inshuro byibuze hahati y’ebyiri (2)  n’eshatu (3) kumunsi, bivuzeko wamugaburira nka saa mbili na saa sita ukongera kumugaburira nka saa kumi ubundi ukaba uri kumwonsa.

Umwana uri hagati y’amezi icyenda (9)  na cumi na kumwe  (11)

Iki gihe komeza konsa umwana uko abishakiye haba kumanywa cyangwa nijoro ibi bizatuma abasha kubona intungamubiri akeneye, bigendanye nuko amashereka aba Atanga kimwe cya kabiri ½ k’ingufu umubiri w’uyu mwana ukeneye

Ikindi ugomba kwibuga muri iyi myaka nuko yonka mbere yo kurya noneho ibiryo bikaza byuzuza amashereka.

Uyu mwana agaburirwa byibuze  hahati y’inshuro eshatu (3) n’enye (4), ubwo amasaha wamugaburira abyutse (saa mbili ), saa yine ukamuha ibyoroshye (igikoma, imbuto , potage, ..) saa sita ukamuha ifunguro risanzwe , saa cyenda ukamuha ibiribwa byoroshye , ukongera kumugabirira nijoro nka saa kumi n’ebyeri

Umwana uri hagati y’amezi cumi na biri  (12)  na makumyabiri n’ane  (24)

Komeza konsa neza uyu mwana, amashereka aba amuha kimwe cya gatatu 1/3 k’ingufu umubiri we ukeneye, kuri aya mezi ho birahinduka aho yonswa nyuma amaze kurya bivuze ko amashereka aza yuzuza ibyo amaze kurya.

Uyu mwana agaburirwa byibuze inshuro hagati y’enye (4)  n’eshanu (5) bitewe n’ubushake bwo kurya afite, ubwo amasaha wamugaburira abyutse (saa mbili ), saa yine ukamuha ibyoroshye (igikoma, imbuto , potage, celerac, ..) saa sita ukamuha ifunguro risanzwe ry’umuryango , saa cyenda ukamuha ibiribwa byoroshye , ukongera kumugabirira n’ijoro nka saa kumi n’ebyeri nabwo umuha ifunguro ry’umuryango.

Dusoza wibuka kumugirira isuku mubyo umukorera byose kuko biba byoroshye ko yafatwa n’uburwayi haba inzoka, ibiribwa byanduye  kurusha abandi bantu, mukarabye intoki mbere yo kurya, ikindi mugihe adafite ubushake bwo kurya mushishakarize kurya utamuhatiye wasoma iki kiganiro twabikozeho

Related Posts

Leave a Comment