DIABETE IHURIYE HE NI BIRYO BIKORERWA MU NGANDA (FAST FOOD)

by Philemon kwizera, RN

Fast food twise ibiryo bikorerwa mu nganda, nkuko izina ribivuga ni biryo byihuse cyangwa biteguwe mu gihe gito gishoboka kandi bikaribwa vuba bidasabye ko wafata umwanya nkuwo gufungura,iyo uhindukiye aho uhagaze ntiwabura kubibona nko mu maduka, imashini zigurisha, aho abantu baruhukira,aha hurira abantu benshi,abantu babitembereza na handi henshi nk’urugero amandazi, cake, ifiriti, ibisuguti, sambusa, pizza,ibinyobwa byo mu nganda, ni bindi.

Mu Rwanda minisiteri yu buzima ibarura abantu barenga ibihumbi maganatatu barwaye diabete mu mwaka wa 2013 bivuze ko kugeza izi saha umubare ukiri kwiyongera. Mu byongera diabete harimo ni biryo bikorerwa mu nganda twabonye haruguru ese koko byongera ikigero cyo kurwara diabete.

Ibiryo bikorerwa mu nganda birikwiyongera mu gihugu cyacu aho usanga bisigaye bifatwa nk’ifunguro ry’abantu basobanutse, ariko ibi biribwa biva mu nganda cyangwa fast food bifite ingaruka ku buzima bwacu harimo umubyibuho ukabije, diabete y’ubwoko bwa kabiri hamwe n’indwara zishingiye ku mutima.

Iyo umuntu abyibushye cyane ahagana mu nda, uturemangingo tumera nku twirengagiza umusemburo wa insulin mu gihe warekuwe n’urwagashya kugirango ujye kugabanya isukali iba yabaye nyinshi mu mubiri, ibi iyo bibaye mu gihe uturemangingo tutari kubasha kumenya ko umusemburo warekuwe, urwagashya ruzibwira ko umusemburo wabaye mwinshi ubundi rukomeze gukora imisemburo myinshi rwumva ko ikenewe , nyuma kubera gukora cyane ruzahagarara kuyisohora byatewe no gukora, nyuma yaho bizabyara ko isukali wafashe mu biribwa iba nyinshi mu mubiri igasanga nta ngabanyura ihari(insulin) niho diabete izavukira.

IBINDI BINTU BISHOBORA KUBA INKOMOKO YA DIABETE  HARIMO:

  •  kuba uturemangingo duto(cells) tutabasha kwakira umusemburo w’ingabanya y’isukali(insulin)
  • umubyibuho ukabije
  • kuba mu muryango hari uwigeze kuyirwara
  • umuvuduko mwinshi wa maraso
  • cholesterol cyangwa urugimbu ruri kukigero cyo hejuru
  • kuba warigeze kurwara diabete mu gihe wari utwite
  • kudakora siporo cyangwa uhora wicaye hamwe
  • indwara z’umutima
  • kuba uhorana stress ndetse na gahinda gakabije

AKAMARO K’IBIRYO BYO MUNGANDA

Tuvuze umumaro wi biryo bikorerwa mu nganda twahera ku kuba bikize ku ntungamubumuri zitera imbaraga,urugimbu hamwe ni byubaka umubiri, ariko ntitwareka kuvuga ko bifite vitamin hafi ya ntazo kuko ibi biryo bikennye ama vitamin hamwe na fiber.

Indi mpamvu ituma ibi biribwa bikundwa nuko byifitemo uburyohe bushobora gukurura umuntu agahora ashaka kubirya aho biba kozwe cyane cyane n’isukali yongewe, umunyu hamwe ni birungo.

IBIGIZE IBIRYO BIKORERWA MU NGANDA BIGANISHA KU GUTERA DIABETE

Ibi biryo bikize ku bitera imbaraga mu mubiri (calories) ni bindi tugiye kureba bituma umubiri wacu uhinduka ukaba wabyibuha bikabije bikaganisha ku kurwara diabete

  • Bikize kubitera imbaraga
  • Bikennye ku ma vitamin
  • Fiber(utugozi duto cyane cyane tuboneka mu mboga n’imbuto) ntazibera mo
  • Bikize ku mavuta, isukali, n’umunyu
  • Bimwe biba byongewe mo monosodium glutamate
  • Birimo inyama ziseye

Kurya ibi biribwa bikorewe mu nganda bituma umuntu abyibuha aho kubyibuha bitajya bisigan no kurwara diabete, aho ubushakashatsi butandukanye bwakozwe byagaragaye ko impavu yo kurwara diabete yo mubwoko bwa kabiri ari kubyibuha bidasanzwe.

Ibiribwa bikorewe mu nganda bifite isukali nyinshi irenze urugero, bikaba bitagira vitamin cyangwa imyunyu ngugu kandi nta fiber dusangamo, kuba dusamgamo iyi sukali yongewemo bivuze ko Atari umwimerere bizatuma iyo igeze mu mubiri ihita ikorerwa igogorwa vuba igahita yoherezwa mu mubiri.

Sibi gusa kuko fast food zifite amavuta Atari meza ku mubiri aho yongera urugimbu cyangwa cholesterol itujyana mu ngaruka zokurwara umutima na stroke, akenshi aya mavuta uzayabwirwa nuko aba afashe atabasha gusucyika.

NI BYIZA KUGABANYA CYANGWA KWIRINDA IBIRYO BIKOREWE MU NGANDA

Abantu barwaye diabete ni byiza ko bagabanya isukali bafata, bizabafasha kuba baringaniza ikigero cy’isukali mu mubiri ndetse ni biro byabo. Bishobora kugorana kuba wareka ibi biryo ariko ni byiza ko mu gihe ugiye kugura icyo kurya mu maguriro banza urebe ibiyigize

Ibi bikurikira byagufasha kuringaniza ikigero cy’isukali mu mubiri

  • Kurya umunyu mucye cyangwa ibiribwa birimo sodium
  • Fata amafunguro atarimo ibinyamavuta byangiza umubiri urugero amavuta aba afashe mu gihe ari kubushyuhe busanzwe
  • Fata kubwinshi imboga, imbuto, hamwe ni biribwa bikize kuri fiber cyangwa utugozi duto tuboneka mu mboga ni mbuto
  • Gufata inyubaka mu mubiri zihagije(proteins)

Ikindi kuba wafata ifunguro ritoya mu masaha runaka biruta gufata urusahane runini  ku munsi kuko bifasha kwirinda inzara, ikindi gufata umwanya ugakora siporo bizagufaha kugabanya isukali

 

 

IBITABO TWIFASHISHIJE

  • Junk Food and Diabetes Written by Linda Hepler, RN available at www.healthline.com
  • Fast Food and Diabetes (Junk Food) available at www.diabetes.co.uk

 

Related Posts

Leave a Comment