Icyo uhisemo kurya cyose gishobora kukongera ibyago byo kugira umuvuduko ukabije w’amaraso cyangwa hypertension, ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwerekanye ko gukurikiza gahunda y’imirire yihariye no kugabanya umunyu byagabanya umuvuduko ukabije w’amaraso.
Buri kimwe tuvuze haruguru gifite uruhare rwacyo ariko byose byakwihuza bigatanga umusaruro utubutse wo kugabanya no kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso
Tukaba tugiye kwibanda kubushakashatsi butandukanye bwagiye bukorwa ku biribwa bitandukanye hakaza kwemeza ibiribwa bigira uruhare mu kurinda no kugabanya umuvuko ukabije w’amaraso ndetse ni kigero cyiza cyo kurya umunyu.
Duhereye ku munyu, mu Rwanda nta bushakashatsi bwihariye burakorwa bwerekana ikigero cyiza umuntu yakagombwe kurya ariko twifashishije National high blood pressure education program hamwe na US Dietary Guidelines for Americans bagaragaje ko umuntu ufite umuvuduko ukabije w’amaraso yakagombye gufata hagati ya mg2300 na mg 1500 nukuvuga ko umwinshi wafata ari mg 2300 ku munsi kugirango ugire umutima ukora neza.
Su munyu gusa kuko umurwayi w’umuvuduko w’amaraso ukabije yakungukira mu gukurikiza gahunda y’imirire yihariye:
UMUVUDUKO UKABIJE W’AMARASO NIKI?
Umuvuduko ukabije w’amaraso n’imbaraga amaraso aba afite mu mutsi . ukaba upimwa muri millimeters of mercury (mmHg) ukaba ari imibare ibiri igendana mu gihe umutima uteye n’igihe uruhutse iyi mibare yombi ikaba ari ingenzi.
Umuvuduko ukabije w’amaraso si mwiza na gato kuko utuma umutima ukora cyane kandi imitsi iba ishobora guturika kubera imbaraga amaraso aba afite cyangwa akangiza ingingo nk’umutima, impyiko, ubwonko na maso.
Umuvuduko ukabije w’amaraso akenshi ntugira ibimenyesho byerekana ko ugiye kuza . iyo uje umara igihe kirikere ubana nawo kandi iyo utawukurikiranye neza havamo indwara z’umutima, impyiko n’ubuhumyi.
Umuryango ushinzwe ubuzima kw’isi buvuga ko ipfu ziterwa n’Umuvuduko ukabije w’amaraso ugera kuri miliyoni 7.5 zingana na 12% z’ipfu zose kwisi hose. Muri Africa 46% bafite Umuvuduko ukabije w’amaraso bafite hejuru y’imyaka 25.
Umuntu muzima aba afite munsi 120 mugihe umutima utera no munsi ya 80 igihe uruhutse (120/80 mmHg), naho mugihe uri hagati yi 120 – 139 mu gihe umutima utera na 80-89 mu gihe uruhutse iki gihe uri munzira yo kurwara Umuvuduko ukabije w’amaraso kora ibishoboka uwurwanye unywe amazi menshi, kora imyiozo ngorora mubiri, gabanya ibiro niba urwaye diabete reba muganga , Umuvuduko ukabije w’amaraso n’igihe ufite hejuru yi 140 mu gihe umutima utera na 90 mu gihe uruhutse (>140 ->90 mmHg)
IMIRIRE Y’IHARIYE Y’UMUNTU UFITE UMUVUDUKO UKABIJE W’AMARASO
Umuvuduko ukabije w’amaraso uba mubi igihe cyose uri hejuru ya 120/80 mmHg nkuko twabibonye haruguru kuko uko wiyongera ni nako haza izindi ngaruka nyinshi zitandukanye ,
Ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe na the National Heart, Lung, and Blood Institute (NHLBI) bwerekanye ko Umuvuduko ukabije w’amaraso wagabanywa no kurya amavuta n’urugimbi bike akenshi biboneka mu nyama z’inka,ingurube ,ihene,intama, amagi …
Ahobwo ukibanda cyangwa ukarya cyane imbuto n’imboga kandi ukanywa amata cyangwa ibikomoka ku mata ariko bitarimo amavuta,
Sibi gusa kuko amafi, inkoko n’ubunyobwa ni ngenzi ariko kandi ukareka kunywa isukali ni bindi binyobwa biryohera. Kandi ukibanda kubiribwa birimo potassium nk’igitoki na magnesium na calcium biboneka cyane mu mata hamwe na fiber iboneka mu mboga n’imbuto
Umuvuduko ukabije w’amaraso wawugenzura ukoreshe izi nama z’ingenzi
- Kugabanya umunyu ufata mubyo urya
- Kugabanya ibiro niba ufite byinshi
- Gukora imyitozo ngorora mubiri byibuze iminota 30 ku munsi
- Kugabanya inzoga ufata byibuze nturenze amacupa 2 ku munsi ku mugabo n’icupa rimwe k’umugore
- Guhagarika kunywa itabi
- Kurya imboga n’ imbuto
- Kureka inyama z’umutuku
- Kugabanya ibinyamavuta