Ubugumba n’imirire: ese imirire yaba igira uruhare mukuba ingumba cyangwa ikiremba

by Philemon kwizera, RN

Ubugumba cyangwa uburemba kubagabo, ni bibazo usanga ari uruhurirane rw’ibibibazo byinshi bigiye bitandukanye. byibuze 60 -75% mu bageni bashakanye basama hashize amezi atandatu (6) bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, mugihe abagera kuri 90% bo basama mugihe cy’umwaka. tugendeye kuri aya makuru twavuga ko umuntu yitwa ingumba mugihe amaze byibuze umwaka atabasha gusama mugihe akora imibonano mpuzabitsina idakingiye kandi ihoraho. ikindi wamenya nuko byibuze abashakanye bagera kuri 15% bafite ikibazo cyo gusama, muribo 50% biba byatewe n’impamvu bwite kubagabo. ikindi nuko 8% by’abagabo bageze mugihe cyo kuba babyara bajya gushaka ubuvuzi byo kwivura ubugumba. Gusa imibare ihamye irebana no mu Rwanda, usanga nta bushakashatsi buhari bwakozwe mukureba imibare y’abantu bafite uburemba cyangwa ubugumba.

Impamvu utabasha guhindura zitera ubugumba

Impamvu zishobora gutera ubugumba harimo uruhererekane rwo mu muryango, infection zo mumwanya myibarukiro, ikindi kubagore usanga buterwa n’imyaka agezemo, ibibyimba byo muri nyababyeyi ndetse no kugabanyuka kw’intanga ngore. ndetse bishobora guterwa nuko urusoro rutabasha kwirema muri nyababyeyi hiyongeraho kubura imihango muburyo budasanzwe, indwara zo mumutwe nko kugira agahinda gakabije.

Ibyo wabasha guhindura byongera ubugumba

Imirire, imibereho umuntu aba abayeho ( kunywa itabi ndetse no gukoresha inzoga nyinshi), kuba waragize indwara zandurira mumibonano mpuzabitsina, gukoresha imiti imwe n’imwe cyangwa gukorera ahantu haba ibinyabutabire, radiation, ihumanywa ry’ikirere, indwara zitandura (diyabete, umuvuduko mwinshi w’amaraso (hypertension), ibinure byinshi mumaraso,.. ikindi kugira uburemba ukiri moto akenshi biba bivuze ko uzagira indwara zitandura mumyaka iri mbere

Ese ibyo turya byagira uruhare mukuba ingumba cyangwa uburemba

Ibyo turya bya buri munsi bigira uruhare mukuba byakongera ibyago byo kutabasha kubyara cyangwa kuba ikiremba, cyane cyane nko kugira uburemba cyangwa kutabasha guhaguruka kw’igitsina kubagabo. kubasha kugira ubushake kubagabo hari ibintu bibigiramo uruhare nko kuba amaraso abasha gutembera neza mumitsi.

Ubushakashatsi bukorwa kubijyanye n’isano ry’imyororokere n’ibiribwa usanga ari nkeya hamwe usanga nizikozwe zibanda kubagabo bafite diyabete urugero, nkiyakozwe mu Rwanda muri 2020, ikorwa na A. Habumuremyi ashaka kureba umubare w’abagabo bafite uburemba ariko barwaye diyabete; yaje gusanga ko mu barwayi 125 ba diyabete ba bagabo, 62.4% muri bo bari bafite uburemba.

Tugiye kureba ibiribwa bishobora kongera ibyago byo kutabasha kubyara cyangwa kuba ikiremba

Ibiribwa bitera imbaraga byanyuze munganda bigakoborwa n’isukali nyinshi (processed carbs)

Mugihe ujyiye guhaha ibiterimbaraga nk’umuceri, ingano, porici, ibigori,… reba ibitarakobowe cyangwa ibitaranyuze munganda, kuko ibinyampeke byanyuze munganda usanga ari isoko y’indwara zitandura nka diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse nizindi; arizo ndwara zigira uruhare mugutera uburemba.

Inzoga nyinshi

Inzoga nyinshi ndetse zikomeye zitera ubugumba haba kubagabo ndetse n’abagore cyane cyane abatwite bo zibagira ho ingaruka mbi haba kumugore utwite ufata icupa rimwe kumunsi cyangwa ufata rimwe mucyumweru. inzoga ziregwa ko zigabanya umusemburo wa kigabo (Testosterone) mu maraso; ugira uruhare mukugira ubushake bw’imibonano mpuzabitsina ndetse zikagabanya ireme ry’intangangabo. kubagore usanga inzoga zigabanya umusemburo wa luteizing ushinzwe gutuma habaho igihe cy’iminsi y’uburumbuke (ovulation) bivuze ko umugore wifuza kuba yasama yakwirinda gufata inzoga

Itabi

Kunywa itabi bifite ingaruka nyinshi harimo kanseri, indwara z’umutima ndetse n’ibihaha, nubwo kunywaa itabi biri kugabanuka mubantu ariko biri gufata intera murubyiruko, abagabo banywa itabi bakunze kugira intanga zidashyitse, zamazi ndetse zidafite ireme. mugihe abagore banywa itabi bakunze kujya muri menopoze imburagihe, kuba ingumba ndetse no gukuramo inda byahato nahato

Amazi akoresherezwa muducupa twa plastic

Ikinyabutabire cya Bisphenol-A cyangwa phthalates kiboneka muducupa twa plastic byagaragayeko dutera kugabanuka kwa testosterone, umusemburo wa kigabo mumaraso; aho mubushakashatsi bwakozwe mubagabo bakoraga muruganda rukora utwo ducupa bagiye babona igabanuka rya testosterone mumaraso yabo.

Gufata Soya n’ibiyikomokaho bitari murugero

Soya izwiho kuba yongera umusemburo wa estrogen kubagore ndetse bakaba bagomba kuyifata byibuze kugirango ibarinde ibyago byo kurwara kanseri y’ibere na nyababyeyi, ariko mugihe byagaragaye ko afite imwe muri izo kanseri agomba kuyihagarika. Rero no kubagabo, usanga abagabo bafata ibiribwa byibuze birimo soya bakunze kugira imisemburo itari kurugero aho umusemburo wa kigore (estrogen) uganza bikaba byatuma testosterone igabanuka.

Inyama z’umutuku, izavuye munganda, amavuta yavuye kunyamaswa.

Ibiribwa bifite ibinure byinshi cyangwa cholesterol mbi, bifitanye isano n’indwara z’umutima ndetse n’umubyibuho ukabije; aho ibi binure usanga biziba imitsi y’amaraso ndetse bikaba byatera umuvuduko w’amaraso na diyabete arizo ntandaro y’uburemba kubagabo.

Related Posts

1 comment

novopet December 3, 2023 - 9:40 pm

Very valuable message

Reply

Leave a Comment