IBIKORWA 30 BYATUMA UTWIKA IBINURE MU MUBIRE

by Philemon kwizera, RN

INGERO ZA SIPORO  ZATUMA UTWIKA IBINURE MU MUBIRI

Akenshi ndetse ahantu hatandukanye twumva ibyiza byo gukora siporo. Buri muco ugira uko utanga igisobanuro cya siporo, ariko usanga yose ihurira ku kugukina imikino itandukanye hakubiyemo no kuba ihuza abantu bakishima,tukumva abantu babaye ibirangirire kubera gukina imikino itandukanye.Umugabo w’umudage witwa carl Diem yavuze ko siporo ari icyinyuranyo cyo gukura, kuko umuntu akora kuko agomba kubikora , ariko umuntu akora siporo  kuko abishaka,umuntu akora siporo afite intego runaka, hari abakora siporo kubera amarushanwa runaka nk’urugero mwarimu agakoresha siporo abanyeshuri  yo kwiruka bakareba usiga abandi, hari abakora siporo kuko ariho bakura amaronko nkabakinnyi wa maguru cyangwa intoki, hari nabakora siporo kubera bashaka kwishimisha, muri iki kiganiro tugiye kuvuga kuri siporo umuntu akora kugirango agabanye ibinure biba byaribitse mu mubiri ,kuko uko ukora siporo byabinure birakoreshwa maze bikagabanyuka.

Ubusanzwe, gukora siporo byibuze iminota mirongo itatu biturinda agahinda gakabije, kandi bikatwongerera imbaraga zo mu bwonko, ikindi nuko iyo umuntu yicaye amasaha 10 ku munsi aba ari kongera igikorwa cyo gusaza, gukora siporo nigikorwa cyingenzi kubuzima bwacu.

Nkuko tubicyesha icyegeranyo cyakozwe na bashakashatsi bo muri Mayoclinic in Minnesota, bakaba baragaragaje siporo zirenga 30 zagufasha kagabanya ibiro cyangwa gutwika ibinure.

  1. KWIRUKA BYIBUZE KM 1 KW’ISAHA CYANGWA BIRENZEHO BITEWE NIBIRO UFITE

Kuba wafata akanya ukiruka na maguru  buri munsi nigikorwa cyiza kubuzima bwawe, kwiruka ni siporo idasaba ubundi buhanga cyangwa impano zidasanzwe bivuzeko yorohera buri wese bitewe ni kigero arimo

GUSIMBUKA

Gusimbuka nu gufata umugozi ukawizungurizaho mu gihe ugeze hasi ukawusimbuka, Ubushakashatsi bugaragaza ko iminota 15 yo gusimbuka umugozi ingana na 30 yo kwiruka cyangwa koga.gusimbuka ni siporo izwiho kuba igabanya ibiro, ishobora kugufasha kongera ireme ry’amagupfa, bikarwanya kuba warwara indwara za magupfa nka rubagimpande.

GUKINA UMUKINO WA MAGURU(FOOTBALL)

Mu bushakashatsi byakozwe na FIFA byagaragaje ko milioni 265 kwisi za bantu aribo bashobora gukina football, murabo nawe wasanga urimo kumerazaho rero kuko football ari siporo yatwika ibyo binure ufite kunda, ku kibuno ,ku maboko  nahandi …

GUCYIRANA

Gucyirana nu mukino wakunzwe gukorwa na banyarwanda bo hambere, aho basaga nkabari kurwana ariko ntanzika zindi bafitanye ahubwo ari ukugirango bashimishe abandi babaga baje kwihera ijisho. Nawe niba ubikunda nakubwira iki byagufasha kuba wagabanya ibinure.

Koga mu mazi menshi

uri mu Rwanda ruri gutera imbere, usibye kuba dufite ibyuzi(lake) dufite n’ubwogero(piscine) byagufasha kubona aho ukorera siporo yo koga.Koga nu mukino usaba kuba ukoresha umubiri wose bikaba byiza cyane iyo wabigize akamenyero ufata igihe runaka ukajyayo mu cyumweru,

KUZAMUKA ZA ESIKARIYE(UP STAIRS)

British journal of sports yakoze ubushakashatsi igaragaza ko abagore badakora cyane ariko bakora siporo yo kuzamuka ama esikariye bibongerera imbaraga zo guhumeka ku kigero cya 17.1% sibyo gusa kuko binagabanya cholesterol ku kigero cya 7.7%.

KUBYINA

Akenshi tubona abantu bajya muri gym, ariko hari uburyo bashyiramo umuziki ubundi bagakora injyana zijyana nawo bikabafasha gukoresha ibice by’umubiri nu buryo bwiza buri wese yakwishimira gukoramo siporo.

KUZAMUKA UMUSOZI

Mu Rwanda dufite imisozi irenga igihumbi,gufata akanya ukajya ku musozi ukiha gahunda yo kuwuzamuka na maguru niyo waba ugenda gahoro gahoro, ibi byagufasha kuba wamenyereza ibihaha kubasha gukora neza utahagiye cyane,

GUTERURA IBINTU BIREMEREYE

Ibi nubwo bimenyerewe ku bahungu bashaka kugira ibigango, ariko aho isi igeze ibintu byose byabaye rusange, guterura ibintu biremereye usibye kugufasha kugabanya ibinure bizagufasha kugira umubiri ukomeye ufite imbaraga

GUTWARA IGARE

Byagaragajwe ko gutwara igare byongera ingufu(energy) umubiri ukoresha ku kigero cya 28% kurusha umuntu umuntu ugenda na maguru, bikagufasha kuba ibinure byahita bikoreshwa ntibize byibika, nkurugero ntiwabona umunyonzi cyangwa umuntu ukina umukino wamagare ufite nyakubahwa niyo mpamvu nawe byagutera gushaka igare ukazajya uri koreraho siporo.

 KUGENDA N’AMAGURU

urya kugenda na maguru nabyo ni siporo, akenshi uzasanga abantu bakunda kugenda n’imodoka ahantu hose bafite icyibazo cy’imitsi, ariko kuba wagenda na maguru nki minota 45 buri munsi nabyo ni siporo yakugirira ingaruka nziza.

GUKINA UMUKINO W’INTOKI (BASKETBALL, VALLEYBALL, HANDBALL..)

Iyi mikino ifite uruhare cyane mu kongerera amaso kureba bivuze ngo uko witondera kureba umupira kugirango uwuhamye, sibyo gusa kuko abakina iyi mikino usanga bafite ibinure.

KARATE

Karate ni umukino wahinduye ubuzima bya benshi kwisi kubera kuba babihemberwa, ikindi ni na siporo ikoresha injyana zizwi zihoraho bagakoresha cyane inyama no mwihuriro rya magupfa.

Related Posts

Leave a Comment