Ikawa ni cyayi ni bimwe mu bihingwa bimaze igihe bigeze mugihu cyacu, aho usanga abanyarwanda babihinga kurugero runini ndetse bibazanira agatubutse ariko ugasanga umubare muto niwo ubasha kunywa ikawa cyangwa icyayi, kuko nko muri 2014 u Rwanda rwoherezaga 99% by’ ikawa hanze.
Ikawa nubwo ikunzwe n’abanyamahanga nuko bazi ibanga ryayo kuko usanga ikawa ifite akamaro katari gato mu mubiri wacu kuko igikombe cyimwe cy’ikawa cyiba kirimo vitamin (B2, B5, B3), potassium, magnesium na sodium ni zindi ibi bikayiha ubushobozi bwo gutwika ibinure, ikongera imbaraga mu mubiri, igabanya ingaruka zo kurwara Diabete yo mu bwoko bwa kabiri, igabanya ingaruka zo kurwara indwara z’umwijima, irinda kanseri ni bindi byinshi bitandukanye,
Sibyo gusa kuko nu butare(iron) bufite akamaro kihariye mu mubiri wacu aho 70% by’ubutare tubusanga mu turemangingo tuba mu maraso aho bukora akazi ko gutwara umwuka(oxygen) iwujyana ahantu hose mu mubiri, nyuma ikanagarura umwuka mubi(carbon dioxide) mu bihaha, sibyo gusa kuko inagira uruhare mu bikorwa bibera mu mubiri.
Hakozwe ubushakashatsi butandukanye bwerekanye ko ikawa ni bindi bifitanye isano bigabanya iyinjizwa ry’ubutare mu mubiri, bakaba barabonye ko igikombe kimwe gifashwe mu gihe uri kurya andi mafunguro cyangwa nyuma yaho byagaragaye ko urugero rw’ubutare rwakagombye kwinjira mu mubiri rugabanyukaho 39% ,kunywa icyayi nyuma yamafunguro byo biyigabanya ku kigero cya 64%.
Kuba ikawa cyangwa icyayi gikaze cyangwa mu yandi magambo ari umwimerere idafunguwe nina ko nigera mu mubiri izagabanya ingano nyinshi y’ubutare bwinjira mu mubiri, kandi mu gihe ifashwe mu gihe gihoraho nabwo ishobora guhungabanya aho ubu butare buba bubitse,ni byiza ko wamenya igihe cyiza cyo kuyinywa byakabaye byiza kuyifata mbere ho y’isaha yo gufata ifunguro.
IBIRIBWA BINDI BIGIRA INGARUKA MBI CYANGWA NZIZA KWIYINJIZWA RY’UBUTARE MU MUBIRI
Ibiribwa bimwe na bimwe bishobora kongera cyangwa kugabanya ingano y’ubutare(fer) yinjira mu mumubiri, mu moko y’ubutare dusangamo amoko abiri, iya mbere yitwa heme iron iboneka mu biribwa bikomoka kunyamaswa nk’urugero:inyama,inkuko,amafi yo ikaba ihamye idapfa kuba yakwihuza ni kawa mu mubiri kuburyo bworoshye
Naho iyakabiri yo yitwa non heme iron iboneka mu biribwa bikomoka kubimera nk’urugero: ibishyimbo, imboga rwatsi, iyi yo igihe cyose ntabwo ihamye kuburyo yakwirwanirira bikaba byoroshye kuba ya kwihuza ni kawa mu mubiri bigatuma bitinjira mu turemangingo duto igasigara hanze yayo.
Gusa hari ibyakongera ubushobozi butuma ubutare bw’injira mu mubiri ari bwinshi, nk’ibyubaka umubiri(proteins) ariko biva kunyamaswa, vitamin C, ndetse na copper iyo ufashe izi ntungamuburi ubutare bwawe ugiye kububona bwose.