INGANO UFITE MUNDA IVUZE IKI? INGARUKA ZO KUGIRA MUNDA HANINI (IBICECE)

by Philemon kwizera, RN

Umubyibuho ukabije ufitanye isano n’izindi ndwara zitandura gahoro gahoro uko ukomeza kubana nawo, abantu baratandukanye bitewe n’igitsina, imisemburo, imyaka, ibyo turya n’ibindi, bigatuma tubika ibinure kubice bitandukanye by’umubiri, bamwe babibika kukibero, amaboko, kukibuno ariko mugihe ibinure byibitse murukenyerero cyangwa kunda muri rusange bizana ingaruka mbi kubuzima kandi biba biherekejwe no kuzana ibinure kungingo nk’umwijima, umutima ndetse n’amara aho ibinure byangiza izi ngingo bigatuma zidakora neza.

Ubushakashatsi byinshi butandukanye bwemeje ko iyo ufite munda hariho ibinure byinshi, uba ufite ibyago byinshi byo kugira indwara z’umutima, diyabete n’izindi kurusha ufite ibinure kukibuno cyangwa kumaguru

Ibinure byose ntabwo binganya ubukana

Iyo ufashe uruhu rwawe ukarukanda uzamura, icyo ufata n’ umubiri wawe akaba ari ibinure biba munsi y’uruhu, hakaba hari ibinure biba kunda biba biri hagati y’uruhu ndetse n’ingingo nk’igifu n’amara.

Ibinure biba hagati mu ngingo, bikora uburozi bugira ingaruka mugukora k’umubiri, muri ubwo burozi harimo ubwitwa cytokines zongera amahirwe yo kurwara indwara z’umutima zikanatuma umubiri utabasha gukorana n’umusemburo wa insulin ushinzwe kugabanya isukali mu mubiri uba wavubuwe bishobora gutera diyabete. Ikindi Cytokines zitera kwivumbagatanya bitera kanseri.

Uburyo bwo gupima umuzenguruko w’inda

Uburyo buburi nibwo dukoresha dupima umubyibuho wo kunda aribwo gupima umuzenguruko w’inda, ndetse no kugereranya umuzenguruko w’inda n’umuzenguruko w’ikibero.

Uburyo bwa mbere, gupima umuzenguruko w’inda

  1. Umugabo aba agomba kugira munsi ya cm 102 ( > 102 cm)
  2. Umugore aba agomba kugira munsi ya cm 88 (> 88 cm)
Gupima umuzenguruko winda

Uburyo bwa kabiri, kugereranya umuzenguruko wo munda n’umuzenguruko wo kukibero

  1. Umugabo aba agomba kugira munsi ya cm 0.9 (> 0.85)
  2. Umugore aba agomba kugira munsi ya cm 0.85 (> 0.9)
kugereranya umuzenguruko wo munda n’umuzenguruko wo kukibero

Ingaruka zo kugira umuzenguruko munini wo munda

Kugira ibinure byinshi kunda bigendana no kugira indwara z’umutima, kanseri ya prostate na kanseri y’ibere na diyabete, kubagore zikunze kugaragara mugihe ageze mugihe cyo gucura impamvu nuko uko umuntu agenda asatira imyaka 45 arinako imikaya igabanuka hakiyongera ibinure akenshi bihita biza kunda arinabwo byongera ingaruka zo kurwara izo ndwara.

Umuntu ufite ibiro byinshi ariko ufite ibinure kukibuno, ibibero n’ amaguru afite ubushobozi bwo kutarwara izi ndwara twabonye haruguru kurusha umuntu ufite ibiro bikeya ariko ufite ibinure kunda, kubera ibinure byo kunda biba bitanga uburozi bigira ingaruka mbi ku mutima mugihe twagiye mumiyoboro y’amaraso.

Ubutaha tuzareba uburyo wakwirinda ndetse wanagabanya ibi binure (ibicece)

Related Posts

Leave a Comment