INDWARA Z’IBERE ZA KWIBASIRA UMUBYEYI WONSA ZIGATUMA UMWANA ATONKA NEZA

by Philemon kwizera, RN

Bijya bibaho ko umubyeyi yumva abangamiwe no kuba yakonsa kubera yumva uburibwe mw’ibere cyangwa hariho udusebe, bigatuma umwana atabasha kubona amashereka ahagije nkuko bikwireye akaba avukijwe amahirwe yo kubona intungamubiri ziboneka mu mashereka , tugiye kurebera hamwe indwara zimwe na zimwe zishoboka zituma umubyeyi atonsa neza

KUZIBA KWI MITSI Y’IBERE

Udutsi dutwara amashereka dushobora kuziba cyangwa amashereka akagabanyuka, iyo tuzibye bituma amashereka atabasha kugera ahantu hose mwibere ngo abashe kugera mw’imoko aho umwana ari bubashe kuyabona, ibi bishobora gutuma iruhande rw’imoko habyimba.(1)

Amashereka akorerwa mu turemangingo twitwa alveoli tuba imbere y’ibere naho utwo dutsi tugahuza alveoli n’imoko, ibere rigira imitsi igera kw’icumi ishinzwe kujyana amashereka kwimoko mu gihe umubyeyi ari konsa,(4)

Amashereka mw’itwarwa ryayo ashobora guhagarara kubera ibibumbe by’amashereka aba yaravuze akaguma muri utwo dutsi, bikaba byatera ibere kubyimba(2)

Impamvu zitera udutsi tw’ibere kuba twaziba

Ibi bibaho kubera impamvu zitandukanye harimo izi zikurikira:

  • Umwana wawe ntiyonka neza ngo akurure amashereka abashe guhaga
  • Ushobora kuba uryamira uruhande rumwe
  • Kuba wambara udufata bere tugukanyaze cyane
  • Umwana ashobora kuba yonka cyane
  • Kuba umwana yonka ibere rimwe gusa
  • Kuba uba unaniwe cyane ufite stress

Ibimenyetso byerekana ko ufite ikibazo cyo kuziba imitsi y’ibere

  • Iyo ukoze iruhande rw’imoko wumva habyimbye hanashyushye
  • Akenshi biba mw’ibere rimwe
  • Wumva ububabare bwinshi nyuma yo konsa
  • Amashereka aragabanyuka
  • Akenshi nta muriro, iyo uwumvise uba urwaye ifumbi(mastitis)

Ni gute wakwirinda kuziba kw’imitsi itwara amashereka

  • irinde kwambara imyenda igufashe cyane kugice cyo kwibere
  • irinde gucyererwa konsa cyangwa ngo ntubikure
  • Menya neza niba umwana ari konka neza
  • Mu gihe uri konsa ushobora kuzajya ukanda gacye gacye kw’ibere kugirango ufashe umwana gukurura.

Ese wakora iki mu gihe wabonye ibimenyetso ko ufite icyibazo cyo kuziba udutsi tw’ibere

Mu gihe ubonye ibimenyetso haribwo wowe Wabasha kwikorera mu rugo wenda bitabaye ngombwa ko ujya kwa muganga, harimo ibyo wakoraga wahindura cyangwa ukabireka.(6)

  • Tangiza iryo bere ubona ko rifite icyibazo, kuko uko akurura cyane niko ibibumbe twabonye niko bigenda bigabanyuka
  • Geregeza uburyo bwose umwana ya konka neza haba aryamye, umuteruye cyangwa mwicaye
  • Kora ka massage kwibere rifite icyibazo, aho urikumva utubyimba
  • Fata agatambaro washyize mu mazi yakazuyaze uzajye ukandisha gacye gacye
  • Geregeza koga amazi ashyushye ubundi uzajye ukora massage kwibere
  • Vanamo imyenda yaba igukanyaze kugice cyamabere
  • Gerageza kuruhuka bihagije

Niba utabashije kuba wabona impinduka mu gihe cyamasaha 48 cyangwa bimwe mu bimenyetso twabonye bikiyongera hamwe n’umuriro ukaba mwinshi, gucika integer, ihutire kuba wajya kwa muganga

Mugihe ugize iki cyibazo wihagarika kuba wakonsa umwana wawe kuko mu gihe uhagaritse konsa bizaba bibi cyane habe havamo ifumbi (mastitis)

Related Posts

Leave a Comment