IBIRIBWA UTAGAKWIRIYE KUGABURIRA UMWANA URI MUNSI Y’UMWAKA UMWE

by Philemon kwizera, RN

Umwana utangiye gufata imfashabere, n’ibyiza kumuha ibiribwa by’amoko atandukanye kugirango agire ubuzima bwiza kandi akure neza. Nibyiza guha umwana nibura ibiribwa 4 kuri buri ndyo ariye kuvuga ibinyabijumba, imboga, imbuto, ibikomoka ku matungo ndetse n’ibinyampeke.

Nubwo ugirwa inama yo kumuha amoko menshi atandukanye gusa hari ibiribwa utagakwiriye guha umwana uri munsi y’umwaka umwe, kubera impamvu turi burebe hasi,

UBUKI

Ubuki buraryoha kandi bufite intungamubiri gusa ku mwana uri munsi y’umwaka umwe sibyiza, kumuha ubuki uko bwaba butunganije ukwari ko kose, ubuki bucumbikira bagiteri yitwa Clostridium botulinum ikunze gukora uburozi mu mara y’umwana bwitwa botulinum, umwana ufite buno burozi aratengurwa, bukananiza imikaya ye kuburyo atabasha no konka, akaba yanagira impatwe ntabashe kwituma neza, akabura imbaraga zo kurira ndetse akaba yagagara. Ikindi kandi ubuki burimo isukali kuburinda umwana uri munsi y’umwaka byamurinda kwangirika amenyo. Inama nziza nukurindira akagira imyaka 2 ukabona kuba wamuha ubuki.

AMATA Y’INKA

Amata nubwo afatwa nk’insimburabere ariko, ubushobozi bw’igifu cy’umwana uri munsi y’umwaka 1, ntabwo bumwerera kugogora amata y’inka, amata agira isukali, ibyubaka umubiri ndetse n’izindi ntungamubiri, umubiri w’umwana atabasha kugogora, bikaba byakwangiza umwijima, ikindi amata akennye kuntungamubiri zimwe na zimwe , urugero ubutare na vitamine E yagakwiriye kuba abona mumashereka.

UMUTOBE W’IMBUTO

Imbuto nubwo arinziza ku mwana, ariko iyo haje umutobe wazo bihinduka ibindi cyane cyane amacunga, twavuga ko uyu mutobe wifashisha amazi mwikorwa ryayo, ariko iyo umwana uri munsi y’umwaka abinyweye ahita ahaga kuburyo ntakindi yashyira mukanwa haba n’ibere, ubwo akaba anyweye isukali, vitamin C na acid nyinshi bigira ingaruka munda, akaba abuze ibinure, ibyubaka umubiri, calcium, zinc, vitamine D cyangwa fiber umwana akenera. Ikindi tutakwirengagiza umutobe w’imbuto nyinshi ushobora gutera umwana impiswi, kwangirika amenyo cyangwa kugira ibibazo munda. Mugihe umuhaye uyu mutobe nibyiza kuwumuha mugihe cya kumanywa kandi nturenze ml 200.

AMASHOKORA & IKAWA

Shokora n’inziza kubuzima kuko ifite intungamubiri (antioxidants) zifasha kurwanya cancer, ariko kumwana uri munsi y’umwaka umwe sinziza na gato. Kuko shokora ifite ibinyabutabire byitwa caffeine biboneka mw’ikawa, ibi binyabutabire bitera ingaruka mbi nko kuba byakongera umuvuduko w’amaraso y’umwana, kubura ibitotsi, guhangayika ndetse no kuba yatuma imyunyungugu imwe nimwe umubiri itakirwa.

ICYAYI, ISUKALI & IMITOBE YO MUNGANDA

Umwana warigase kw’isukali igihe cyose abashaka kumenya aho mwayibitse ngo ayirye, isukali yangiza amenyo aba arigukura y’umwana kandi niba wayishyize mucyayi bituma ashaka kunywa kinshi bigatuma ya mashereka atayanywa bigendana n’imitobe yo mu nganda, ikindi iyo umwana ukunze kuyinywa agira ikibazo cy’umubyibuho ukabije. Icyayi kandi kigira ikinyabutabire kitwa tannins kibangamira kwinjira n’imikoresherejwe y’imyunyungugu imwe nimwe mu mubiri urugero: ubutare, calcium,..

Related Posts

2 comments

Armel Abizera September 24, 2020 - 5:34 am

Ok nonese Niki wa recommending umuntu cyokunywa cyasimbura amata? Urakoze

Reply
Philemon kwizera, RN November 2, 2020 - 7:29 pm

Hari amata yabugenewe y’abana bagura mu super market ndetse n’igikoma kandi ukibuka ko kigomba kuba gifashe, amazi ndetse aba agomba kuba yonka uko abyifuje

Reply

Leave a Comment