BURYA IBIBABI BY’IPAPAYI BIDUFITIYE AKAMARO GAHAMBAYE

by Philemon kwizera, RN

Akenshi twibanda ku kumenya ipapayi, tugakunda kuyigura mw’isoko cyangwa tukayitera mu mirima ariko twibagirwa kumenya ibyiza by’ibibabi byayo , ibibabi by’ipapayi bishobora kuboneka ahari hose mu gihugu cyacu kuko ipapayi kuba yamera igakura ntibisaba ibintu bidasanzwe.(1)

Mu bibabi by’ipapayi dusangamo intungamubiri zitandukanye, nkuko abanyamirire babigaragaje ko byifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye bikanasana umubiri. Ubushakashatsi byakozwe bwaragaje ko ibibabi by’ipapayi bifite phytonutrients ituma ibikorwa mu mubiri byihuta, ikanatuma amaraso atembera neza tutibagiwe ko ari antioxidants bivuze ko ivana imyanda mu mubiri.

INTUNGAMUBIRI DUSANGA MU BIBABI BY’IPAPAYI

Ibibabi by’ipapayi bikungahaye kuri vitamin A, C NA E sizo gusa kuko ifite na vitamin B ndetse na K

Bikakaba binafite n’imyunyu ngugu nka magnesium, calcium, iron na potassium

Ntitwakibagirwa kuvuga na enzymes ayibonekamo nka chymopapain na papain zituma igogorwa ryihuta(2)

IBYIZA IBIBABI BY’IPAPAYI BIFITIYE UMUBIRI WACU

  1. BIFASHA MU RWUNGANO NGOGOZI

Ibibabi by’ipapayi bikize kuri papain nkuko twabibonye haruguru ndetse na chymopapain, nkuko bigaragazwa nu bushakashatsi bwakozwe, bifasha mw’igogorwa bikoza ubura bikanafasha mu kurinda kurwara impatwe.

Ibibabi by’ipapayi bifite izindi enzymes(soma anzime) zirimo nka amylase na protease zifasha mu gushwanyaguza ibinyamafufu ,ibitera imbaraga n’imyunyu ngugu bigatuma tubasha kubona intungamubiri zitandukanye zavuye muri ibyo biribwa

  1. BIFASHA MU KUGABANYA URUGERO RW’ISUKALI NYINSHI MU MUBIRI

Ubushakashatsi bwakozwe haba kubantu ndetse no kunyamaswa burabyemeza nkubwa kozwe mu birwa bya MORISE (MAURITIUS) bwakorewe kubantu bakuru bugasohoka muri 2012 bwagaragaje ko ibibabi by’ipapayi bifite ubushobozi bwo gukangura ingabanya yi sukali yitwa insulin bikagabanya urugero rw’isukali mu mubiri bikaba byiza cyane ku bantu badwaye diabete yu bwoko bwa kabiri(3)

Ikindi nuko kuba ari antioxidant cyangwa ifite ubushobozi bwo gukora mu mubiri uturemangingo tuba tutagikora bifasha kuba byatuma bisebe bicyira vuba bigira ingaruka ku badwayi ba diabete kuko iyo akomeretse bigora kuba yacyira(1)

  1. BIRINDA KURWARA IBICURANE NA MAGIRIPE

Byakabaye byiza ugiye ufata ibibabi by’ipapayi ukabikamura ugakuramo umutobe wabyo maze ukawunywa, bizakongerera abasirikare bo mu mubiri ndetse bihe ingufu ubwirinzi bw’umubiri ikindi nuko bifite ubushobozi buhambaye bwo kongera insoro (platelets)

  1. BIGABANYA UBURIBWE BWO MU MIHANGO

Uwo mutobe wayo iyo uwufashe bigufasha kuba byagabanya uburibwe buterwa ni mihango , bigafasha kuba amaraso asohoka neza kandi bikaringaniza neza imisemburo iba yazamutse

  1. BIRINDA KANSERI

Muri ubwo bushakashatsi bwakozwe mu birwa Morise bwaragaje kandi ko ibibabi by’ipapayi bifite ubushobozi bwo kurwanya kanseri nk’iyamabere , iyi bihaha , umukondo w’umura ni yi mpyiko. Bagendeye kukuba bishobora kongera ubudahangarwa bw’umubiri bushinzwe kurwanya uturemangingo tubi twakangiza umubiri

Tubibutse ko ushobora gukoresha ibibabi by’ipapayi , ukabikorera isuku neza ukabisya kugirango ukoremo umutobe cyangwa ukaba wabyanika ukabisekura ugakuramo ifu .(3)

 

IZINDI MBUGA TWIFASHISHIJE:
  1. https://www.ncbi.nlm.nih.gov/pmc/articles/PMC3551835  
  2. https://healthyfocus.org/benefits-of-papaya-leaves/
  3. http://ifoodrecipe.com

Related Posts

Leave a Comment