VITAMINE A: TUYISANGAHE IDUFITIYE AKAHE KAMARO

by Ilinde Délice
VITAMINE A: TUYISANGAHE IDUFITIYE AKAHE KAMARO

itamine A ni intungamubiri ikenerwa n’umubiri w’umuntu kugirango ubashe gukora neza.

Akamaro ka vitamine A ni akahe?Vitamine A ni ingenzi kuri buri wese kubera ko

  • ifasha mu kureba neza iyo hari urumuri ruke ni ukuvuga nijoro
  • Ifasha umubiri kubaka ubutahangarwa butajegajega bityo bigatuma umuntu atarwaragurika
  • Ifasha mu mikurire ariyo mpamvu abagore batwite, abonsa ndetse n’abana bato bakenera nyinshi ugereranije n’abandi
  • Umuntu ubona vitamine A ihagije aba afite amahirwe make yo kurwara cancer nukuvuga ko igabanya kuba umuntu yafatwa na cancer zitandukanye
  • Vitamine A kandi ifasha no mumyororokere

Ibyo kurya dusangamo vitamini A ni ibihe?

Ibijumba bya orange,Karoti, inyanya, imboga zitandukanye, amata, amagi, umwijima, amafi n’ ibindi.

Icyitonderwa mu bimera haboneka provitamine A ihinduka mo vitamine A nyuma yuko igeze mu mubiri.

Ingaruka ziterwa no kubura vitamine A ihagije mu mubiri ni izihe?

  • Kutabona neza nijoro
  • Kumagara kwa cornea (agace k’ijisho) bikaba byatera ubuhumyi iyi ndwara yitwa xerophthalmia.
  • Kugwingira kw’ abana
  • Kugira uruhu rwumagaye
  • Ibibazo bijyanye n’imyororokere ndetse n’ ubudahangarwa bw’umubiri.

Icyitonderwa, hagomba kubaho gushishoza kugira ngo vitamine A umuntu afata itarenga ikenewe n’ umubiri kubera ko iyo ibaye nyinshi ikora nk’uburozi ikaba yatera ibi bikurikira:

  • Kuvamo k’inda cyangwa kubyara umwana utameze neza ku bagore batwite, ntago bagomba kurenza microgram 1000 ku munsi.
  • Kwangirika k’ umwijima.

 

Related Posts

Leave a Comment