IBINTU 8 WAKORA NGO UGIRE UBUZIMA BWIZA BUZIRA UMUZE

by Yves Tumushimire
IBINTU 8 WAKORA NGO UGIRE UBUZIMA BWIZA BUZIRA UMUZE

Gusaza nibya buri wese; ingirabuzima fatizo z’umubiri wawe zirasaza niyo waba ukora byose bituma umubiri umera neza. Murugero runaka ariko, ni wowe ubu ugomba kugena niba uzasaza vuba cyane, cyangwa uzatinda gusaza. Amakuru yerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere umuntu yarazwe na babyeyi be, ashobora kugena niba uzarwara indwara runaka abo mumuryango we barwaye. Ariko nanone ntibivugako byanze bikunze ugomba kurwara iyo ndwara. Urugero: Umuyibuho ukabije ababyeyi bawe bashobora kuba baribafite umubyibuho ukabize, ariko kubera bitewe nuko umuntu akora imyitozo ngoramubiri bihoraho ndetse ikiruta byose akagenzura neza ibyo arya, ntashobora kugira umubyibuho ukabije.

Ubushakashatsi bwerekanye ko nta buryo bwiza bwokugabanya gusaza vuba, no kwirinda indwara ziterwa nzabukuru, bwaruta gukora imyitozo ngororamubiri no kurya indyo yuzuye ikungahaye kuntungamubiri.

Kugirango ugire ubuzima bwiza uyumunsi ndetse wirinde indwara zidakira ushobora kugira mugihe kizaza nibyiza ko wareba niba ukurikiza ibi bintu umunani tugiye kuvuga.

  1. Kurya indyo yuzuye.

    NTUSHOBORA kugira ubuzima bwiza utarya Kurya neza ni ukurya indyo yuzuye, ni ukuvuga ikungahaye ku ntungamubiri. Kurya ibiribwa birimo ibinure n’isukari biri murugero kandi ukirinda kugwa ivutu, byagufasha kwirinda kuzagira umubyibuho ukabije. Ifunguro ryawe ntirikabure imboga nimbuto kandi sibyiza guhora kundyo imwe. Kugira ngo umubiri wawe ubone poroteyine, ujye urya inyama nke kandi zidafite ibinure byinshi, urye n’izikomoka ku biguruka. Mugihe ariko utabasha kubona inyama ntibivuga ko utabona proteyine uhagije; ushobora kuyibona ufashye ibinyampeke hamwe nibinyamisorwe urugero: ushobora kurya umutsima wibigori hamwe nibishimbo ukabona proteyine yuzuye nubwo ingano yayo aba ari nkeya.
    jya wirinda kurya umunyu mwinshi cyane ahubwo ukoreshe izindi ndyoshyandyo cyangwa ibindi birungo bizakurinda ko umuvuduko wamaraso uzamuka.
    irinde ibyokurya bishobora kwangiriza ubuzima bwawe, Mu gihe ugiye kugura imigati, ibituruka ku binyampeke, makaroni cyangwa umuceri, jya ubanza usome ibibigize byanditse ku kintu bipfunyitsemo, kugira ngo umenye niba byaratunganyijwe mu buryo bw’umwimerere.

  2. Kunywa Amazi meza kandi ahagije.

    kuberako ahanini umubiri wacu ugizwe namazi, kandi akaba asohoka mugihe wagize ibyuya nigihe wihagarika; nibyingenzi ko amazi umubiri watakaje aba agomba gusimburwa. Nibyiza ko unywa amazi ahagije kumunsi. Zirikana ko amazi umbiri ukenera ushobora no kuyabona mubindi binyombwa.
    kunywa amazi mabi bishobora gutera indwara zitandukanye nka korera, macinya, tifoyide, indwara z’umwijima n’izindi. Jya unywa amazi meza, nibyiza ko ubanza ukayateka.

  3. Gukora siporo.

    Imyaka waba ufite yose, ukeneye gukora imyitozo ngoraramubiri ihoraho kugirango ubashe kumererwa neza.
    Siporo Igufasha gusinzira neza. Ituma unyeganyega ntugume hamwe. Ikomeza imitsi n’amagufwa. Ikurinda umubyibuho ukabije. Ikurinda indwara yo kwiheba. Ikurinda gupfa imburagihe.
    Ingaruka ziterwa no kudakora siporo: Kurwara umutima. Kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Umuvuduko w’amaraso ukabije. Kugira ibinure byinshi mu mubiri. Kurwara indwara ifata imitsi yo mu bwonko.
    Uburyo wakora siporo ni bwinshi; Ushobora guhitamo gukina basiketi, tenisi, umupira w’amaguru, kugenda n’amaguru wihuta, kugenda ku igare, gukora mu busitani, kwasa ibiti, koga, kugashya, kwiruka buhoro cyangwa se ugakora indi myitozo ngororamubiri.
    mbere yuko utangira gukora siporo iyariyo yose ningombwa ko ubaza muganga nanone ushobora kutubaza Nutrirwanda (hello@nutrirwanda.com +250781659553)

  4. Kuryama igihe gihagije:

    Abana b’impinja hafi ya bose bakenera kuryama amasaha ari hagati ya 16 na 18 ku munsi, abana batangiye gutaguza bakaryama amasaha 14, naho abari hafi gutangira ishuri bakaryama hagati ya 11 na 12. Abageze igihe cyo gutangira ishuri, muri rusange bakenera kuryama amasaha nibura 10, ingimbi n’abangavu bagakenera kuryama hagati ya 9 na 10, naho abakuze bagakenera kuryama hagati y’amasaha 7 na 8.
    Nta muntu wagombye kumva ko amasaha ayo ari yo yose yaryama nta cyo aba atwaye.
    Ese wari uzi impamvu impuguke zavuze ko gusinzira bihagije ari iby’ingenzi? Bituma abana, ingimbi n’abangavu bakura Bituma abantu biga neza kandi ibyo bize bakabifata. Bifasha umubiri kuvubura imisemburo neza. Ibyo na byo bigira uruhare ku kuntu umubiri uvana intungamubiri mu byo turya no ku biro umuntu agira. Bifasha umutima gukora neza ndetse bikarinda indwara.
    Kudasinzira igihe gihagije bishobora gutera umubyibuho ukabije, ihungabana, indwara z’umutima na diyabete cyangwa bigateza impanuka zikomeye.

  5. kwirinda kunywa itabi.

    kunywa itabi bigira ingaruka nko kwangiriza ibihaha. Uruhu rusaza imburagihe. Nizindi ngaruka nyinshi.
    Igikomeye kurusha ibindi nuko kanseri yo mubihaha iterwa no kunywa itabi ariyo ihitana abantu benshi.

  6. Kunywa inzoga murugero

    Inzoga ishobora kuba nziza cyangwa ikaba mbi kumubiri. Biterwa ningano yayo unywa buri munsi, imyaka ufite, nindi.
    nyawahakana ko kandi inzoga nyinshi ziteza ibibazo bikomeye kumubiri; hakubiyemo: indwara zumwijima, umuvuduko mwinshi wamaraso, ibinure byinshi mumaraso, indwara zumutima, iyo ari umugore utwite unywa inzoga nyinshi bituma umana avuka adashitse.
    nanone abantu banywa inzoga nyinshi akenshi nibo bakunda kurwara diabete numubyibuho ukabije.

     

  7. Kugabanya ibitera umunaniro

    umunaniro ukabije ushobora kwangiriza ubuzima bwawe,ibitekerezo ni byuyumvo,ni myitwarire yawe. Nibyiza ko ugereraze kwirinda kugira umuniro ukabije. Ibintu wakora: ushobora kwishyiriraho ingengabihe kandi ukayikurikiza. Kuruhuka bigije kumva umuziki nibindi

  8. Kureba muganga burigihe.

    kwirinda biruta kwivuza mbere nibyiza ko ureba muganga mbere yuko urwara kugirango urebe icyo wakora ngo ugire ubuzima bwiza.

Related Posts

Leave a Comment