1.8K
itamine A ni intungamubiri ikenerwa n’umubiri w’umuntu kugirango ubashe gukora neza.
Akamaro ka vitamine A ni akahe?Vitamine A ni ingenzi kuri buri wese kubera ko
- ifasha mu kureba neza iyo hari urumuri ruke ni ukuvuga nijoro
- Ifasha umubiri kubaka ubutahangarwa butajegajega bityo bigatuma umuntu atarwaragurika
- Ifasha mu mikurire ariyo mpamvu abagore batwite, abonsa ndetse n’abana bato bakenera nyinshi ugereranije n’abandi
- Umuntu ubona vitamine A ihagije aba afite amahirwe make yo kurwara cancer nukuvuga ko igabanya kuba umuntu yafatwa na cancer zitandukanye
- Vitamine A kandi ifasha no mumyororokere
Ibyo kurya dusangamo vitamini A ni ibihe?
Ibijumba bya orange,Karoti, inyanya, imboga zitandukanye, amata, amagi, umwijima, amafi n’ ibindi.
Icyitonderwa mu bimera haboneka provitamine A ihinduka mo vitamine A nyuma yuko igeze mu mubiri.
Ingaruka ziterwa no kubura vitamine A ihagije mu mubiri ni izihe?
- Kutabona neza nijoro
- Kumagara kwa cornea (agace k’ijisho) bikaba byatera ubuhumyi iyi ndwara yitwa xerophthalmia.
- Kugwingira kw’ abana
- Kugira uruhu rwumagaye
- Ibibazo bijyanye n’imyororokere ndetse n’ ubudahangarwa bw’umubiri.
Icyitonderwa, hagomba kubaho gushishoza kugira ngo vitamine A umuntu afata itarenga ikenewe n’ umubiri kubera ko iyo ibaye nyinshi ikora nk’uburozi ikaba yatera ibi bikurikira:
- Kuvamo k’inda cyangwa kubyara umwana utameze neza ku bagore batwite, ntago bagomba kurenza microgram 1000 ku munsi.
- Kwangirika k’ umwijima.