Umubare wabafite umubyibuho ukabije wiyongera buri munsi, ubu imfu miliyoni 3.4 kw’isi zimaze kuba zitewe n’umubyibuho ukabije. Mu Rwanda nkuko tubikesha raporo yavuye mu bushakashatsi rusange bwakozwe muri 2014-2015, bwagaragaje ko kugira ibiro byinshi ugeranije n’uburebure (Overweight) kugitsina gore byari biri kuri 17% naho abari bafite umubyibuho ukabije (Obesity) bari kuri 4%. Naho ubu muri 2020 tugendeye kubipimo bya Scale Up Nutrition berekana ko igitsina gore bafite ibiro byinshi ugeranije n’uburebure (Overweight) bageze kuri 24.9% mugihe abafite umubyibuho ukabije (Obesity) bageze kuri 9.7% bivuze ko mu bagore 100 bari hamwe, 10 muri bo baba bafite umubyibuho ukabije .
Umubyibuho ukabije (Obesity) usobanurwa nko kugira ibinure bidasanzwe mu mubiri, mu yandi magambo kwiyongera mu buryo budasanzwe kw’ibinure bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima. Mugihe kugira ibiro byinshi ugeranije n’uburebure (Overweight) bisobanura kugira ibiro byinshi biturutse mu mubiri wose cyane cyane bitewe n’amazi yo mu mubiri, ibinure ndetse n’uturemangingo.
Umubyibuho ukabije ushobora gutiza umurindi zimwe muri izi ndwara:
Umubyibuko ukabije ntabwo mu byukuri harakorwa ubushakatsi bwimbitse ku ndwara ushobora gutera , ariko hari indwara zizwi utiza umurindi harimo diyabete, indwara z’inzira y’igogora, kugira ibinure mu mitsi y’amaraso, guturika kw’imitsi y’ubwonko, kugira ibibazo mu guhumeka, kubabara mugatuza, umuvuduko ukabije w’amaraso, indwara z’impyiko, ubugumba, gusaza imburagihe ndetse kugira umubyibuho ukabije bitera kwigunga ukiyumva nkaho uri ikibazo mu muryango.
Uko wamenya uko uhagaze:
Kumenya uko uhagaze biroroshye cyane , bigusaba uburebure bwawe ndetse n’ibiro. Ubundi ugafata ibiro byawe (Kg) ukagabanya uburebure bwawe (m) bwikubye kabiri.
Ibiro (kg) /(Uburebure (m))2
Urugero: Ndagijimana afite ibiro kg 90, uburebure bwe ni metero 1 na centimetre 60.
ubwo urafata: kg 90/(m1.60)2 , tukabona 35.2
Uburyo wamenya ikiciro urimo:
- Kunanuka gukabije cyane= <16.0
- Kunanuka gukabije= 16.0 – 16.9
- Kunanuka= 17.0 – 18.4
- Murugero= 18.5 – 24.9
- Ibiro byinshi ugereranije n’uburebure= 25.0 – 29.9
- Umubyibuho ukabije ikiciro cya I= 30.0 – 34.9
- Umubyibuho ukabije ikiciro cya II= 35.0 – 39.9
- Umubyibuho ukabije ikiciro cya III= > 40
Ubwo Ndagijimana ari mu kiciro cy’Umubyibuho ukabije ikiciro cya II
Ubwoko by’umubyibuho ukabije:
- Kubyibuha nk’urubuto rwa pome, n ‘umubyibuho ukabije ukunze kwibasira abagabo n’abagore aho bazana ibinure kunda cyangwa ku gice cyo kunda ariko ibibero, amayunguyungu n’ikibuno ari bito. Akenshi uno mubyibuho ukabije ugendana no kurwara indwara z’umutima, diyabete, impyiko ni zindi
- Kubyibuha nk’igisabo, n’umubyibuho ukabije ukunze kwibasira abagore aho babyibuha igice cyo hasi (ikibuno, mu mayunguyungu n’ibibero) ariko munda ari hato, aho byagaragaye mu bushakashatsi bwakozwe na Oxford University, ko kubyibuha ibice by’ikibuno, mu mayunguyungu n’ibibero birinda kurwara diyabete ndetse n’indwara z’umutima
Ibitera umubyibuho ukabije:
1. Imirire
2. Kubaho mu buzima udakora uhora wicaye, nta myitozo ngororamubiri ukora, akenshi ugenda n’ibinyabiziga
3. Guhererekanwa mu muryango
4. Uburwayi (Indwara zibasira imvubura iba mw’ijosi (thyroid), diyabete)
Imyitwarire yakongerera kugira umubyibuho ukabije:
1. Ubu turi gutera imbere usanga abantu benshi bahindura ibyo barya bisanzwe twakita bya kinyarwanda aho batogosaga cyangwa bagakoresha amavuta make, ubu turi mubihe aho abantu bari kurya cyane ibiribwa cyangwa ibinyobwa bifite isukali nyinshi cyane cyane ibiribwa bikorerwa mu nganda urugero: Ice cream, soda, ibisuguti, keke, kunywa imitobe yo mu nganda, soda, hakiyongeraho ibiribwa bitekanye cyangwa bifite amavuta menshi.
2. Kurya ibiribwa byakorewe mu nganda cyane ukirengagiza ibiribwa bifite vitamine ndetse n’imyunyungugu, ibiribwa byakorewe munganda biba bikize kw’isukali ariko nta vitamine bifite
3. Mugihe urya ntukore imyitozo ngororamubiri, iyo uriye winjiza isukali ni ngombwa ko ukoresha iyo sukali uba winjije ugenda n’amaguru, ukora imirimo itandukanye, ukora imyitozo ngororamubiri, iyo utabikoze iyo sukali yibika mu mubiri mu buryo bw’ibinure
Ubutaha tuzareba uko wagabanya umubyibuho ukabije