KWIRINDA UMUVUDUKO UKABIJE W’AMARASO MUGIHE CY’IZABUKURU (HIGH BLOOD PRESSURE)

by Ilinde Délice

Umuvuduko ukabije w’ amaraso ukunda kwibasira abantu bakuze. Ubushakashatsi bwerekanye
ko umuntu umwe kuri bane mubageze mu zabukuru aba afite umuvuduko ukabije w’amaraso.
Umuvuduko mwinshi w’ amaraso utera indwara z’ umutima, impyiko, ubwonko ndetse ushobora
no guturitsa imitsi imwe n’imwe iba itagishoboye kwihanganira uwo muvuduko.

Umuvuduko w’ amaraso wandikwa ari imibare ibiri; urugero 120/80 mm Hg (millimeters of
mercury). Iyo ibipimo birenze iyi mibare uba ufite uburwayi bwu muvuduko wa maraso.

Umubare ubanza witwa systolic blood pressure ugomba kuba ari munini kubera ko
ugaragaza imbaraga amaraso ashyira ku mitsi ikura amaraso mu mutima (arteries) igihe
umutima uteye.

Umubare wa kabiri witwa diastolic blood pressure wo uba ari muto ugereranyije nuwa
mbere bitewe nuko ugaragaza imbaraga amaraso ashyira kumitsi y’ imijyana (arteries)
igihe umutima utuje umaze gutera.

Wakwibaza uti ese muri iyi mibare yombi uwingenzi cyane ni uwuhe?
Umubare wambere niwo w’ingenzi cyane ugaragaza ibyago byo kurwara umutima kubantu bari
hejuru y’imyaka 50. Uko umuntu akura uyu mubare ugenda wiyongera bitewe nibi bikurikira:

  • Ubushobozi bwo gukweduka kw’ imitsi bugabanuka uko imyaka yiyongera
  • Umwanya(volume) amaraso acamo uragabanuka bitewe na cholesterol igenda yihoma ku mitsi ikagabanya uwo mwanya.

Gusa ibi ntibikuraho ko uriya mubare wa kabiri nawo ari ingenzi mu kureba umuvuduko
ukabije w’amaraso. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umuvuduko wiyongereyeho 20 mm Hg
systolic cg 10 mm Hg diastolic ku bantu bari hagati yimyaka 40 na 89 ibyago by’ urupfu rukomoka ku ndwara z’ umutima na stroke (guturika umitsi yo mu bwonko) byikuba kabiri.

Mu rwego rwo kugabanya ibyago byo kugira umuvuduko ukabije mu zabukuru ni ngombwa
kwita kuri ibi bikurikira:

  • Kugabanya umunyu (sodium)
  • Kwirinda kongera umunyu mu biryo bihiye Kwirinda umubyibuho ukabije
  •  Kugabanya ibiro mu gihe ufite BMI iri hejuru ya 24.9 kg/m 2 (BMI ni umubare ugaragaza niba umuntu afite ibiro bijyanye nuko areshya kuwubona ufata ibiro ukagabanya uburebure bwikube kabiri ).
  • Gukoresha amavuta atarimo cholesterol, trans fats na saturated fats; mbere yo kugura amavuta yo kurya ni ngombwa kubanza kureba ibyanditseho (food label).
  • Gukora sport
  •  Kwirinda kunywa itabi
  • Kugabanya guhangayika (stress).
  • Kurya imboga n’ imbuto kenshi kuko bikungahaye kuri potassium ifasha mu kurinda umuvuduko ukabije w’amaraso.

Related Posts

Leave a Comment