INGARUKA ZIBONEKA MU KUVANGA KUNYWA NO KURYA BIGIRA KU MUBIRI

by Philemon kwizera, RN

Abantu batandukanye bavuga bitandukanye kungaruka zo kunywa mugihe uri kurya. Bamwe ngo bifite ingaruka mbi ku mikorere yu mubiri mugutunganya ibyariwe.

Abandi bakavuga ko bitera kwibika kw’imyanda mu mubiri bikaba byateza uburwayi.

Ni ibisazwe kuba wakwibaza niba kurya wifitiye ikirahuri cy’amazi hari icyo byakwangiza ku buzima bwawe.

Reka turebe icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki kibazo kibazwaho na benshi.

Uko ubusazwe umubiri wacu utunganya ibyo twariye

Kugirango dusobanukirwe neza n’ingaruka zokunywa amazi mugihe cyo kurya, hacyenewe kubanza kureberwa hamwe uko ubusanzwe umubiri wacu wakira ukanatunganya ibyo turiye, ibyitwa inzira y’igogora.

Igogora ritangirira mu kanwa, aho ibyo uriye aho amacacwe yo mukanywa afasha gucagagagura akanoroshya ibyo twariye kugirango bibashe kugera mugifu.

Iyo bigeze mugifu acid yo mu gifu ni miterere yigifu bifasha mukuvanga ibiryo no kubishwanyaguza kuburyo umubiri wakwakira intungamubiri zibigize, mbere yuko ubyohereza mu rura ruto.

Iyo bigeze murura ruto umubiri wacyira intungamubiri zo mu biryo binyuze muduce duto two kurura ruto nyuma yo kugera mu maraso azitwara mubice bitandukanye by’umubiri aho zacyitwa nuturemangingo.

Ibisigazwa byigogora bikoherezwa murura runini aho bica bisohoka mu mubiri.

Igihe igogora rimara biterwa nibyo wariye, ubusanzwe ni hagati y’umunsi n’iminsi itatu.

Ingaruka ibinyobwa bifashwe mugihe cyokurwa bigira ku igogora

Izi nizimwe mu mpamvu zikomeye zatanzwe hagendewe ku bushakashatsi mukugaragazan niba koko ibyo kunywa bigira ingaruka kubuzima.

Impamvu ya 1: inzoga n’ibyo kunywa bifite acid byangiza imikorere y’amacancwe.

Inzoga nka liquor zigabanya ikigero cyamacancwe 10-25%, gusa iri janisha rikaba riri hasi ugereranije ninzoga zisanzwe cyangwa umuvinyo.

Ibyo kunywa bifite acid byo byongera ivubura ryamacancwe.

Nabushakatsi bugaragaza ko kunywa inzoga nyeya bishobora kugabanya ingaruka zigira ku mikorere y’igogora.

Impamvu ya 2: amazi ashobora kwangiza imikorere y’acid y’igifu

Hari abavuga batari bacye ko kunywa amazi uri kurya bituma acid y’igifu icika integ bikananiza umubiri gukora igogora neza.

Gusa ibi sibyo kuko umubiri ukora ibikenewe kugirango buri gikorwa mu mubiri gikorwe neza.

Impamvu ya 3: ibyo kunywa bigira ingaruka kugihe igogora rimara

Bivugwa ko kunywa bituma ibyo kurya bidatinda mu gifu bikaba byagabanya igihe igogora rimara.

Ni ukuri ko ibyo kunywa bimara igihe gito mugifu ndetse nigogora ryabyo ririhuta ugereranyije n’ibiryo.

Gusa kunywa uri kurya ntacyo bigabanya kugihe igogora rimara kuko umubiri ugogora ibyo kunywa bitandukanye n’ibyokurya.

Muri make ibyo kunywa, amazi, inzoga, cyangwa ibyo kunywa bifite acid ntangaruka mbi bigira mu igogora ry’ibiribwa.

Ibinyobwa bifite umumaro mu igogora

Ibyo kunywa bifasha mugushwanyaguza ibyo kurya bikomeye kuburyo bishobora guca mu muhogo bijya mu gifu neza.

Wongeyeho ko bifasha ibiribwa kunyura mu nzira yigogora.

Kunywa uri kurya sibyiza kubantu bamwe na bamwe

Kubantu basanganywe ikibazo cy’ikirungurira kunywa bari kurya byongera ikibazo cy’ikirungurira kuko ubwinci bwiri mugifu bituma bizamuka mu muhogo bikazamukana n’acid yo mugifu.

Kunywa amazi mu gihe uri kurya bigabanya ubushake bwokurya cyane, bituma utakaza ibiro

Ubushakatsi bwinci bwagaragaje ko kunywa amazi mbere yo kurya bifasha kugabanya ubushake bwo kurya. Bigatuma urya bike. Kurya bike bituma imbaraga winjije mu mubiri ziba nye bifasha kugabanya ibiro.

Amazi niyo yemewe gukoreshwa gusa, bitewe nuko ibindi binyobwa biba bifite imbaraga bigatuma udatakaza ibiro uko byifuza

Muri macye:

Niba kunywa uri kurya bituma wumva utagubwa neza bireke. Ujye unywa mbere byibuze y’iminota 30 cyangwa nyuma yo kurya.

Nabushashatsi bugaragaza ko kurya uri kunywa bigira ingaruka kubuzima.

Kunywa mbere yo kurya cyangwa nyuma bifasha itembera ry’ibiryo mu nzira y’igogora. Amazi nicyo cyinyobwa cyiza kurusha ibindi ni byiza nubizirikana.

Related Posts

Leave a Comment