ABANA BARAVUKA NGO BONSWE: KUNSA MU MINSI YA MBERE

by Philemon kwizera, RN

Kunsa bigomba gutangira mu gihe kitarenze iminota 30 umwana avutse, umwana akimara kuvuka aba afite ubushake n’ubushobozi bwo konka .

Mu minsi ya mbere wowe n’umwana wawe  muba muri kumenyana, umwana akakwiyumvamo bihagije, uyu mubano udasanzwe uzanwa no kunsa

KWITEGURA KONSA MBERE YO KWIBARUKA

Ni byiza gushaka amakuru agendanye no konsa mbere ko ugira umwana, bizagufasha kuba wifitiye icyizere kandi uzi ibyo ukora mugihe watangiye konsa umwana wawe.

Abajyana bu buzima, umuganga wawe ,ababeyi bawe cyangwa twebwe nutrirwanda twaguha inama zitandukanye zigendanye nuko bafata umwana, igihe bamara bari konsa, ni bibazo byaza nyuma yo kunsa

GUKORANAHO KW’IMIBIRI

Mu gihe umwana avutse agomba guhabwa nyina akamushyira mu gituza, imibiri igakoranaho nta myenda bambaye, ibi bizafasha gushyuha no kugira akanyamuneza ndetse no kwitegura ku mwonsa.

Gukorano kw’imibiri biza bishimangira umubano hagati yanyu, n’ igihe cyiza cyo guhita wonsa niba ukeneye ubufasha umuganga aragufasha.

Gukorano kw’imibiri ni byiza igihe icyari cyo cyose, bifasha umwana gutuza mu minsi yambere nuko iminsi igenda iza mu menyana, bigira uruhare mu gufasha  umwana kumenya gufata ibere no kubasha gukurura.

Niba bitabashije gukunda bitewe ni mpamvu zitandukanye nk’urugero : umwana yavutse adashyitse agashyirwa mu byuma bibishinzwe , ibi ntibisobanuye ko bizakubuza gufata umwana wawe mu gahuza imibiri cyangwa ngo umwonse

MU GIHE UBYAYE UBAZWE

Niba umwana avutse ariko babanje ku kubaga,  nta kizakubuza guhuza nawe imibiri mu gihe amaze kuvuka

UMUHONDO: AMASHEREKA YA MBERE

Amashereka aza mu minsi mike ya mbere nyuma yo kubyara yitwa umuhondo, akenshi aba yiganjemo ibara ry’umuhondo , ni ngenzi ku mwana kuko akubiyemo intangamubiri zihagije zikenerwa n’umwana .

Umwana akenera guhabwa ibere buri kanya mu gihe ubona ko bikenewe, uko ugenda ukomeza konsa ndetse n’iminsi igenda ninako amashereka agenda ahinduka

Ikindi kingenzi nuko uko wonsa umwana ninako bizatuma ubasha kugira amashereka menshi.

IREKURWA RY’AMASHEREKA

Igihe umwana akurura bituma amashereka ari mw’ibere asohoka akajya mw’imoko, umusemburo witwa prolactin utuma amashereka akorwa  undi witwa oxytocin ugatuma amashereka aba yakozwe abasha gusohoka akajya mw’imoko.

abagore bamwe na bamwe bumva ubukirigitwa, mu gihe bari konsa ibi birasanzwe,

mu gihe amashereka aje cyangwa yabaye menshi  uzabibyirwa nuko umwana azonka cyane akamira vuba

Ni byiza ko wita cyane ku mwana  ukamushyira mu buryo bwiza bumworohereza kumira ndetse amashereke nta mutere gukorwa

Ikindi biba byiza mu gihe urangije konsa ugashyira umwana kubitugu abasha gutura umubi.

NI NSHURO ZINGAHE USHOBORA KONSA

Uko abana bakenera guhabwa ibere bigenda bitandukana bitewe ni gihe bagezemo, aho ubusanzwe umwana ashobora konka inshuro umunani (8) ku munsi cyangwa amasaha 24 mu minsi ya mbere avutse.

Ni byiza guha ibere umwana mu gihe ashonje, mu gihe wumva amabere yawe yuzuye amashereka .

Ibyakubwira ko umwana ashonje:

  • Atabasha gusinzira
  • Yonka igikumwe
  • Arira nta yindi mpamvu ibimutera
  • Ahindukiza umutwe akanasama

Bizakorehera konsa umwana mbere yuko agaragaza bino bimenyetso kuko biragora konsa umwana uri kurira.

UKO WACYEMURA AMASHEREKA YIZANA

Rimwe na rimwe amashereka ashobora kwizana ukabona umwenda watose .

Mugihe bikubayeho umwana wawe Atari  hafi yawe ngo uhite umwonsa ushobora gufata igikumwe cyawe ugakanda kw’imoko akanya gato.

Ikindi wakwambara utwenda tw’imbere twagenewe gufata amabere natwo twagufasha kudatosa umwenda wambaye ariko ukibuka kuwuhindura vuba kugirango hatazamo infection.

Ikindi cyagufasha nu buryo bwo kwikama, ugakama make kugirango udatuma yose avayo

Nabyo byagufasha kumva uguwe neza.

Related Posts

Leave a Comment