IMIRIRE Y’UMUGORE WONSA NUKO AGOMBA KWITWARA

by Yves Tumushimire

imirire myiza igihe cyose ni ngenzi.ariko bikaba akarusho mu gihe uri konsa, umubyeyi wonsa akoresha intungamubiri nyinshi ni byiza rero ko agomba gufata izo ntungamubiri zigiye gutunga uwo mwana ndetse nawe ubwe, urugero nki byubaka umubiri(proteins), calcium, ubutare(iron) ndetse na vitamins.ukeneye zino ntungamubiri. gerageza kurya ku gihe kandi higanjemo ibiribwa bwinshi kandi bwuje intungamubiri.
ikindi tutakwirengagiza iyo umubyeyi yonsa umubiri utwika ibinure bwinshi biba byarabitswe mu gihe yaratwite,iyo ubajije umubyeyi wawe cyangwa indi nzobere mo byo konsa yakubwira ko ntagihenze cyangwa ngo bigufate igihe kirekire ubitegura ngo ubashe kugira amashereka menshi, kandi ntukibagirwe ko ibyo ufata mugihe wonsa bigira ingaruka ku mashereka uribuhe umwana nku rugero niba utanyweye amazi menya ko murayo mashereka nta mazi ahagije aribube arimo.
ibiryo ufata nibyo soko yambere itunga umwana uri konsa , ni byiza rero ko urya indyo ifite intungamubiri zitandukanye zibashe gukomeza guha umwana ubushobozi bwo gukura, gerageza zino nama zitandukanye tugiye kukugira,

NI GUTE WAGERA KO KUKIGERO CYAGENWE CY’UMUBYEYI WONSA

IBINYOBWA

Abagore benshi bagira ikibazo cyo kugira inyota mu gihe bonsa, nk’ikimenyetso ko ukeneye kunywa amezi menshi, gerageza kunywa litiro zirenze ebyeri ku munsi. ibinyobwa uretse inzoga ni bindi bisindisha biremewe ariko amazi niyo y’ingenzi.

BYUBAKA UMUBIRI(PROTEINS)

Gerageza kurya ibiribwa bukungahaye ku byubaka umubiri harimo ibi bikurikira
Inyama,amafi ni nkoko
Amagi
Amata nibi yakomokaho
Ubunyobwa,isoya ni bihwagari
ibinyamisogwe

CALISIYUMU

Ni byiza ko umubyeyi wonsa afata miligram 1,300 ku munsi za calcium, aho yazikura cyane cyane ni mubikomoka ku mata, calicium idufasha cyane mugukomeza amagufwa n’amenyo
Ahantu hi ngenzi wakura calcium ni:
Ibikomoka ku mata (formage,yoghurt,..)
Amata ya soya yongewemo calcium
Niba utajya ufata ibintu bibamo calcium nkibyo twabonye haruguru, umubiri wawe urakoresha calcium iba yaribitse mu magupfa, ibi byakugiraho ingaruka zo kugira amagupfa yoroshye bikabyara rubagimbande(osterporosis).

UBUTARE(IRON)

Iyo utwite umubiri ukoresha ubutare hafi ya bwose uba warabitse, mu gihe cyo konsa uba ugomba nanone gukora uko ushoboye kugirango ugeze kurugero warufite mbere yo gutwita, uti nabigera ho gute? nagushakiye ibiribwa bikize ku butare aribyo bikurikira:
Inyama zitukura, inkoko na mafi
ibinyamisogwe nki bishyimbo
imboga rwatsi

VITAMINE NKA FOLATE, C NA VITAMINE A

Iyo wonsa ni byiza ko ufata bino biribwa bikurukira :
Folate – Imboga rwatsi nka epinari, amashu, dodo..
Vitamin C -indimu, inkeri, inyanya , ni birayi
Vitamin A- imboga zijimye ni z’umuhondo nka karoti, dodo, amadegede, na epinari.

Related Posts

Leave a Comment