ESE NI BYIZA GUKOMEZA KONSA UNATWITE

by Philemon kwizera, RN
 

Konsa mu gihe utwite ni byiza niba uri muzima, udafite Imirire mibi, nta bibazo byo gutwita ugira cyangwa niba muganga atarabikubujije. Yego rwose umubiri urakomeza ugakora amashereka no mugihe wasamye ugakomeza ukonsa, ubishatse bose wabonsa ari babiri mu gihe undi yavutse.

Gerageza kubona indyo yuzuye kandi byinshi kandi ntiwibagirwe kunywa amazi menshi niba wahisemo gukomeza konsa kuko uri kwitunga ubwawe, umwana wonsa nundi utwite kuko mwese mukeneye intungamubiri zihagije.

Ikindi umwana wonswa ashobora kubona impinduka mu mashereka abona, harimo kuba agenda agabanyuka mu ngano uko amezi agenda akura kimwe n’intungamubiri nazo zirahinduka akamera nka mashereka y’umuhondo (colostrum) sibyo gusa kuko nuburyo aryoha birahinduka. Bigatuma ahitamo kwivana kw’ibere ubwe.

iyo urimo konsa cyangwa uko umwana akorakora imoko yawe y’ibere, umubiri usohora umusemburo witwa oxytocin ushinzwe kubwira ubwonko ko bugomba kurekura amashereka. Uyu musemburo ni ngenzi cyane mukuzana ibise mu gihe wegereje kubyara, aho ushobora kugira ibyago byo gukuramo inda igihe kitageze, ariko andi mahirwe ahari nuko uno musemburo urekurwa mugihe uri konsa oxytocin ntabwo aba arimwinshi kuburyo watuma ujya kubise.

Ugomba guhita ucutsa umwana mu gihe ubonye ibi bikubayeho:

  • Mu gihe wigeze kubyara igihe kitageze
  • Mu gihe wigeze gukoramo inda
  • Mu gihe uva

Ku mezi ane cyangwa atandatu y’inda, amashereka ahinduka umuhondo (colostrum) aho aba akungahaye cyane ku ntungamubiri zitandukanye ziba zikenewe cyane nu mwana ukivuka, byakabaye byiza kuri ayo mezi uhise ucutsa uwo warufite kugirango umushya azabashe kubona ayo mashereka yu muhondo.

Related Posts

Leave a Comment