Impamvu Ufite Imirire Mibi Abyimba Bimwe Mu Bice By’umubiri

by Philemon kwizera, RN

Umubiri ukora ibikorwa byinshi kugirango ubashe kuringaniza amazi. Uku kuringanizwa gukenera ko ubasha gufata intungamubiri n’imyunyu ngugu  bihagije bikagufasha kumera neza. kubyimba (edema) ni gihe amazi yo mumubiri yaje akikusanyiriza mu gace runaka hashobora kuba munsi y’uruhu. iyo zino ntungamubiri zitabonetse nibwo ushobora kugira ikibazo cyo kubyimbirwa amaguru,akaboko, ikirenge, inda, amatama, ni bindi .. biba mugihe amazi atangiye gukwira kwira mu mubiri mu buryo budakwiye.

Ubusanzwe, Imirire mibi ituruka ku mafunguro akennye ku ntungamubiri zingenzi( vital nutrients), vitamine n’imyunyu ngugu bishobora kuba mu gihe kirekire cyangwa gitoya aribwo bitera ubumuga bikanangiza imikorere y’umubiri.

IBYUBAKA UMUBIRI (PROTEIN)

Protein niyo yingenzi mu gutera Imirire mibi igatuma umuntu abyimba ibice bimwe na bimwe, ibi byose biterwa na albumin ikaba ari inyubaka mubiri ibasha kwivanga na mazi. Protein n’ igice kimwe kinini kigize amaraso, mu gihe ufite ingano ikwiye ya albumin umubiri ubasha kugenzura ingano y’amazi akwiriye gukoreshwa. Mugihe iriya nyubaka mubiri idahagije uturemangingo dutangira kubika amazi aribyo ubona umwana cyangwa umuntu mukuru abyibye.

INGINGO ZIDAKORA NEZA

Mu ngingo dufite nk’urugero impyiko, umwijima bishinzwe kuyungurura, , mu gihe twanyweye inzoga bikora akazi ko kuzivana mu mubiri ikindi kingenzi nuko mubyo tuba twariye haba harimo uburozi, impyiko n’umwijima bikora akazi ko kuvana ubwo burozi buba buri mu ntungamubiri ziba ziteguye kwinjira mu mubiri, muruku kwinjira mu mbiri hakenerwa imyunyu ngugu zikora akazi ko gufungura no gufunga  bigafasha kuringaniza neza amazi. Mu gihe utafashe intungamubiri zihagije bitewe n’imirire mibi bitewe no kubura imyunyu ngugu nka sodium na potassium, cyangwa impyiko zifite uburwayi bigatuma zitabasha kuyungurura neza iriya myunyu ngugu ariyo sodium na potassium. umubiri wawe ntabwo uzabasha kwinjiza cyangwa gusohora amazi bigatera kubyimbirwa ibice twavuze haruguru. Iyi ndwara iba yatewe nuko ingingo zidakora neza kubera zabuze zimwe mu ntungamubiri, ishobora kugaragazwa no gucika intege, kuzungera n’umunaniro udasobanutse.

UKO KUBYIMBIRWA BYA KOROSHYWA

Niba umaze igihe ubonye ibimenyetso byo kubyimbirwa, ushobora gukurikiza zino nama byashoboka ko byagabanya kubyimbirwa mu gihe byatewe n’ Imirire mibi: Gerageza gushaka icyiri ku gutera icyo cyibazo harimo gutahura intungamubiri ziri kubura mw’ifunguro ryawe cyane cyane protein iyo yabuze mw’ifunguro nibwo ushobora kugira icyi kibazo, bikunze kuba kabantu badashobora kurya inyama ndetse n’amagi. Gerageza gufata ifunguro zikungahaye ku nyubaka mubiri.

Ushobora kuzamura ukuguru cyangwa ukuboka gufite ikibazo bigafasha amazi gutembera ajya ahatari ikibazo.

ICYITONDERWA

Niba ubona ufite ikibazo cyo kubyimba bitewe ni mirire mibi aho hatangiye kubyimba harimo n’uburibwe ,hatukuye ,ukumva hashyushye ukuntu ikindi ukabona ukuguru cyangwa ukuboka habyimbye kimwe. Ihutire gushaka umuganga ubizobereye ako kanya

Related Posts

Leave a Comment