Akenshi twumva ahantu henshi ijambo ryitwa cholesterol,bavuga ibibi byayo abandi bavuga ibyiza byayo,ese ukuri n’ukuhe?
Cholesterol ni jambo ry’amahanga ridafite ubusobanuro mu Kinyarwanda,tugenekereje yaba ari nk’urugimbu.
Cholesterol ni mwe bu bikorwa n’umwijima, mu buryo bufite gihamya akaba ari ingenzi mu gukora uturemangingo hamwe n’imisemburo imwe n’imwe nki gira uruhare mwi korwa ry’intanga ndetse igira uruhare mu gukora vitamini D,
Nkuko tubikesha urubuga rwa healthline Cholesterol n’ibinure twakita urugimbu rutajya rwivanga na mazi kandi byagorana kwitembereza mu mubiri yonyine nta nyunganizi,lipoprotein ni mwe nayo ikorwa n’umwijima ijya iyifasha gutembera mu maraso. izi lipoprotein zirimo ibice bibiri hari low density lipoproteins izwi nk’urugimbu rubi kuko ivana cholesterol mu mwijima ikajya mu maraso, ikaba mbi kuko iyo cholesterol ijya mu maraso isigara mu mitsi y’amaraso bikaganisha ku kurwara indwara zu mutima. hari ndi yitwa high density lipoproteins yo izwiho kuba ariyo nziza kuko ikusanya choresterol yose mu maraso ikayijyana mu mwijima.
Umwijima ukora cholesterol dukeneye, si byiza ko wakwifashisha ibiribwa kugirango wongere cholesterol, mu biribwa biriho ubu byifitemo cholesterol, kuko kurya ibiribwa biyifte iyo ubiriye cyane byongera ya low density lipoprotein twabonye haruguru ko ari mbi, akenshi tugira ibibazo iyo high density lipoprotein yagabanyutse.
ESE IBIRIBWA BYONGERA CHOLESTEROL NI BIHE
Ibiribwa byongera cholesterol akenshi dusangamo ibinyamavuta,amavuta aturuka ku nyamaswa, gusa hari ikindi cy’ingenzi wamenya nuko ushobora gukwirakwiza cholesterol mu bana bawe kuko yaba uruhererekane mu muryango.
- Inyama zu mutuku
- Umwijima cyangwa izindi nyama z’ingingo
- Ibikomoka ku mata
- Amagi
- Ibintu bitetse bufiriti
- Ama chocolate
ESE NI BANDE BAFITE IBYAGO BYO KUGIRA CHOLESTEROL NYINSHI
Igitsina gabo cyangwa igitsina gore bose bafite ibyago bingana byo kugira cholesterol irihejuru, gusa niba ufite ibi bimenyetso bikurikira menya ko ufite amahirwe yo kugira cholesterol nyinshi
- Kuba ufite umuntu wo mu muryango wigeze kuyigira
- Kurya ibiryo twabonye haruguru byifitemo cholesterol nyinshi
- Ufite umubyibuho ukabije
- Urwaye diabete, ipyiko
IBIMENYETSO BYA CHOLESTROL IRIHEJURU
Akenshi iyo ufite cholesterol iri hejuru mu mubiri ntibikunze guhita bigaragara, bikagorana kuba wabona ibimenyetso ariko iyo utajya wipimisha kwa muganga nibwo utangira kugira ikibazo cy’umutima cyangwa guturika kwi mitsi ya maraso biganisha ku kubura amaraso ku bwonko(stroke) ndetse ibi byose bigenda nu muvuduko mwinshi wa maraso, ikindi ushobora kurwara impyiko kubera cholesterol iba yarazibye umutsi uha amaraso impyiko bigatuma uwo mutsi ugabanyuka.
NI GUTE WA KWIRINDA CHOLESTROL NYINSHI MU MUBIRI
Icya mbere burya nu kwihutira kujya kwa muganga kuko cholesterol nyinshi ntabwo ariyo kudebekerwa, nku rugero rwu muti bakunze gukoresha witwa statins cyangwa niacin uhagarika umwijima gukora low density lipoproteins
Hari izindi ngero zi mico wahindura cyangwa wareka kugirango ikigero cya cholesterol kigabanyuke nku rugero
- Kurya amafi afite vitamin ya omega 3 izagabanya LDL
- Gabanya ibinyobwa bisindisha
- Reka itabi
- Kora imyitozo ngorora mu biri byibuze iminota mirongo itatu
- Gabanya kurya ibintu bikaranze cyane nka mafiriti, inyama zikaranze mu mavuta menshi ni bindi
- Gerageza kurya imbuto nyinshi ni mboga ndetse ni binyamisogwe
- Ibiribwa bifite fiber, nka pomme, imboga, umuneke…
- Gerageza kurya ibintu bitogosheje
- Ite kubiro byawe, irinde ko byiyongera cyane
- Gana kwa muganga barebe uko uhagaze