Imbaraga z’ikawa
Ikawa ni kimwe mu binyobwa bikunzwe kunyobwa cyane kw’isi. Ikawa y’uRwanda imaze kumenyekana kw’isi nk’ Ikawa nziza; itwara ibihembo mpuzamahanga. U Rwanda rwohereza ikawa mu mahanga nyinshi. Ariko nigake abahinzi bayo bayinywa, kubera ko bamwe bumva ko ikawa ariyo kugurisha mu mahanga, abandi bakumva ko ihenze cyane. Bagahitamo kwinywera icyayi, nibindi binyombwa bitandukanye usibye ikawa. leta y’u Rwanda ishishikariza abanyarwanda kunywa ikawa bakumva uburyohe bw’ibyo bahinga.
Reka turebere hamwe akamoro ikawa ifite kubuzima ni mpamvu ukwiriye kunywa ikawa.
Iyo ikiribwa gikunzwe kandi kiribwa nabantu benshi kw’isi, ingaruka z’icyo kiribwa kubuzima bwabaturage nubwo zaba arinto ziba aringenzI cyane. Niyo mpamvu ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ahanini mukureba ingaruka nziza ikawa ifite kubuzima. abahanga bagaragaza ko kunywa ikawa nyinshi burimunsi rimwe na rimwe bigira ingaruka nziza kurusha Imbi.
Ibigize ikawa
Nubwo ikawa izwi cyane kuko igizwe na kafeyine, ariko nanone ikawa igizwe n’uruvange rw’intungamubiri nk’amasukari (zitanga imbaraga), ibinure, proteyine, amavitamine, imyunyungugu ndetse nibindi bitari intungamubiri ariko bigira akamaro mu mubiri nko kurinda indwara. Ikawa izwi nki gihingwa kigizwe nuruvange rw’intungamubiri nibindi bifasha umubiri birenga 1,000: birinda kanseri, kurinda kubyimba no kugabanya nu
uburibwe, nibindi. Ikawa niyo wasangamo antioxidants (nukuvuga ibirinda ko ibiri mumubiri w’umuntu byahinduka ibyangiza) kurusha mucyayi, mu mboga no mu mbuto.
Ikawa n’ubuzima.
Usibye abagore batwite baba bagomba kwirinda ikawa cyangwa bakanywa gake, ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko kunywa ikawa bifite ingaruka nziza kubuzima kurusha ingaruka mbi.
• Ibitera urupfu: kunywa ikawa bigabanya ingaruka z’ibintu bishobora gutera urupfu urugero nk’indwara, imirasire yangiriza nibindi.
• Indwara z’umutima: ikawa ntirinda ibitera urupfu aho byaba biturutse hose, none irinda urupfu ruterwa n’indwara z’umutima. Yaba ikawa yakuwemo kafeyine nitakuwemo byose bifite ubushobozi byo kugabanya urupfu kubarwaye indwara z’umutima.
• Kanseri: kunywa ikawa irimo kafeyine bigabanya kuba umuntu yarwara kanseri. Kubera ko ifite antioxidants nyinshi cyane ugereranyije nibindi binyobwa.
• Diyabete: abanywa ikawa ntibapfa kurwara diyabete yo murwego rwa kabiri.
• Kunywa ikawa bigabanya ingaruka zuko umuntu yarwara indwara z’umwijima n’ igifu.
• Ikawa nanone irinda kuba amagufwa yavunika kuko ikawa ituma calcium ijya mu magufwa. Ariko nanone bisaba ko ikawa iba ihagije nu kuvuga guhera kudukombe 4 kuzamura.
• Ikawa igabanya kuba umuntu yarwara indwara zifata ubwonko, irinda kugira umunaniro ukabije.
Ikawa ku bagore batwite
Ku bagore batwite niho kunywa ikawa bigira ingaruka mbi cyane. Kunywa ikawa utwite bituma ubyara umwana utujuje ibiro (umwana ufite munsi yibiro 2.5), umugore ashobora gukoramo inda bitewe n’ikawa, kubyara umwana mu gihembwe cya 1 ni cya 2, umwana ashobora kuvuka adafite ubwonko bukora neza nizindi ngaruka nyinshi.
Ikindi nuko kafeyine ishobora kuva k’umubyeyi ijya kumwana, kuberako umwana aba ataragira ubushobozi bwo kuyitunganya. Abagore bwatwite baba bagomba kwirinda kunywa ikawa. Umuryango wabibumye ugira inama abagore yo kutarenza udukombe tubiri kumunsi (200 milliter).
Ikawa si yaburi wese:
Nubwo ushobora kubona ko ikawa ifite ingaruka nyinshi nziza k’ubuzima ntiduhatira buriwese kunywa ikawa. Ubushakashatsi bwavuzwe haraguru bwabaye bwo kubantu bose muri rusange, bityo rero kunywa ikawa, wowe kugiti cyawe bishobora gutandukana ni byabandi.
Urugero ikawa Ituma ugira imbaraga ndetse bikagabanya ibitotsi ntibyaba byiza uramutse unyoye ikawa ufite ibibazo byo kutabona ibitotsi, nkuko twabivuze ikawa igira ingaruka ku bagore batwite.