AKAMARO K’URUGINGO RW’ IMPYIKO: IBIRIBWA WAKWIRINDA MUGIHE UFITE UBURWAYI BW’IMPYIKO

by Philemon kwizera, RN

Indwara y’impyiko n’ikibazo gikomeye kandi gihangayikishije umuryango ni si muri rusange, aho 10% mubatuye kw’isi barwaye impyiko, mugihe 15.8% batuye umugabane w’Afrika aribo bayifite.
Abanyarwanda bafite uburwayi bw’impyiko bangana hagati ya 4% to 24%,

Abafite uburwayi nka diyabete, umuvuduko w’amaraso ndetse n’ubwandu bwagakoko gatera Sida baba bafite ingaruka nyinshi zo kurwara impyiko aho bangana na 32.3%. Mugihe umubyibuho ukabije, kunywa itabi, igitsina, imyaka ndetse n’umuryango ukomokamo nabyo byongera ingaruka zo kurwara impyiko.

Impyiko n’urugingo ruto rufite ishusho nk’iyi gishyimbo, rukora akazi gakomeye, urugero:

  1. Impyiko ziringaniza imyunyungugu mu maraso nka sodium, potasiyumu, fusufate na calcium, sibyo gusa kuko iringaniza aside mu mubiri
  2. Impyiko zisohora imyanda, impyiko zikora inkari, zisohokamo imyanda myinshi itandukanye, ndetse nindi myanda ifite ibinyabutabire bya nitrogen
  3. Impyiko zikora imisemburo iringaniza umuvuduko w’amaraso nka renin ndetse nundi ugira uruhare mw’ikorwa ry’insoro zitukura witwa erythropoietin
  4. Impyiko ziyungurura amaraso, zikanasubiza mu mubiri ibitagomba gusohoka

Kurwara impyiko bivuze iki ?

Mugihe warwaye impyiko bivuze ko impyiko zawe zitari kubasha gukora akazi zishinzwe neza, akaba ari ukugabanuka mu kuyungurura bituma inyubakamubiri yitwa albumin yagaragara munkari mungano nyinshi. Ikindi giteye inkeke nuko mugihe impyiko zidakora neza imyanda iva mubyo twariye yivanga n’amaraso, ukabibwirwa nuko wumva utameze neza kandi kwishimira ibiryo bikagabanuka.

Ibiribwa wafata gacye cyangwa ukabireka mugihe urwaye impyiko

Kureka ikiribwa runaka burundu biterwa n’ikigero uburwayi bugezeho, gusa Muganga ugufasha yakubwira ibiribwa waba uretse, gusa kubantu bafite ubu burwayi twabagira inama yo gufata ibiribwa bitaza kongera umwanda mu maraso.

Umunyu:

Mu munyu dusangamo sodium ikaboneka mu muribwa bitandukanye ariko cyane cyane mu munyu twongera mu biribwa, za mpyiko zirwaye ntizishobora kuyungurura umunyu myinshi ahubwo wivanga n’amaraso nkuko twabibonye haruguru, bikaba byatuma umuvuduko w’amaraso wiyongera ndetse ibirenge n’akagombambari bikaba byabyimba.

Ibyagufasha kugabanya umunyu:

  1. Koresha byibuze ikiyiko kimwe cy’umunyu umunsi wose (2500 mg)
  2. Irinde kongera umunyu mu biribwa
  3. Irinde ibiribwa biba bifite umunyu urugero: ibiribwa byaguzwe mu maduka, amafi yumishishwe, sosiso,….

Ibiribwa bifite Umunyungugu wa potasiyumu

Nubwo potasiyumu ari nziza cyane mu mubiri aho ifasha mu gukora neza kw’imikaya ndetse n’imyakura ariko kumurwayi w’impyiko nibyiza kugabanya kurya ibiribwa birimo uyu munyungugu wa potasiyumu mu rwego rwo kwirinda kuba umuvuduko w’amaraso wa tumbagira cyane, nibyiza kutarenza ikigero cya 2000 mg ya potasiyumu ku munsi

Ibiribwa bigira umunyungugu myinshi wa potasiyumu wa kwirinda

  1. Imineke
  2. Ibirayi
  3. Avoka
  4. Inyanya
  5. Urubuto rwa orange
  6. Umyembe
  7. Igihaza

Ibiribwa bifite Umunyungugu wa Fosufate (Phosphate)

Fosufate n’umunyungugu usanzwe ukenerwa mu gukomeza no gukora amagupfa, mugihe impyiko zifite uburwayi ntabwo ziba zigishoboye gusohora hanze uyu munyungugu ahubwo usubira mu maraso akaba ariho hari ingaruka mbi urugero: ukomeza ’imitsi itwara amaraso, kwishimagura, uruhu rwumye, kubabara mungingo ndetse no kugira amagupfa yoroshye.

Ibiribwa bigira umunyungugu myinshi wa fosufate wa kwirinda

  1. Ibikomoka ku mata (Amata, amavuta y’inka, yawurute)
  2. Saridine
  3. Ibishyimbo
  4. Fanta ya Coca cola
  5. Inyama y’umwijima
  6. Amashaza

Ibiribwa bifite ibyubakamubiri (protein) byinshi

Ibiribwa byubaka umubiri ni ngenzi cyane mu mubiri nko gusana imikaya, igisebe. Muri ibyo biribwa harimo inyama z’inka, intama, inkoko, amafi, amagi, amata byose ningero nziza z’ibyubaka umubiri, mugihe ufite uburwayi bw’impyiko, kurya ibyubaka umubiri byinshi bishobora kugutera kumva urembye kurushaho kubera impyiko zidafite ubushobozi bwo gusohora imyanda yose isigazwa n’ibi biribwa.

Kurya ingano iringaniye y’ibyubaka umubiri nibyo bishobora kugabanyiriza akazi impyiko kandi bikagabanya imyanda ishobora kujya mu maraso ikindi tutakwibagirwa nuko ugomba kugabanya ingano y’inzoga wafataga.

Abarwayi b’impyiko akenshi ntabwo baba bahuje ikibazo, kandi imirire igira uruhare runini mukuba wakira iyi ndwara vuba, nibyiza kwegera umuganga w’imirire ukwegereye ku bitaro cyangwa ku kigonderabuzima akagufasha

Ushobora gukoresha iyi application yo muri telephone yitwa Dietup ikagufasha wibereye murugo

Related Posts

Leave a Comment