IBIRANGA IMIRIRE MYIZA

by Philemon kwizera, RN

Abantu benshi baba bishimye iyo bari kurya kandi nibyo koko kurya birashimisha, kurya biduhuza n’imiryango n’inshuti. Ubu busabane burema ibyiyumviro byiza hagati y’inshuti n’imiryango, gusa biragoye kuri bamwe guhitamo ibiryo byatuma bagira ubuzima byiza.

Niki kikubwira ko ukeneye kurya ?ese utegereza ko wumva ushonje nkurenda kwikubita hasi,cyangwa urya aruko ubibonye cyangwa isaha ivuze ko igihe cyo kurya cyageze ?

Inzara ni kimenyetso kigaragaza ko umubiri ukeneye ibiryo, kugira ubushake byo kurya(apeti) n’ugushaka kurya ibiryo ariko bishingiye kuri bimwe byakuryoheye wenda uri kumwe n’inshuti twavuze haruguru.

Iyo mu mubiri wumva ushonje bigaragaza ko habayeho kugabanyuka kw’isukali mu maraso ishinzwe gutanga ingufu, iyo ubyirengagije inzara igakomeza kwiyongera ukanga kurya birashoboka ko yaba ari amahitamo mabi aganisha ku mirire mibi .

Amahitamo umuntu akora azagaragaza Imirire ye uko ihagaze, iyo wahisemo kurya ,ibiryo wariye bizakorerwa igogorwa nyuma bikoreshwe mu mubiri aribyo igisobanuro cy’Imirire

Imirire n’igihe umubiri ugogora ukanakoresha ibiryo mu gukura, kwiyongera no gufata neza umubiri. Imirire igaragaza uburebure n’ ibiro by’umuntu, sibyo gusa kuko Imirire igira ruhare rukomeye mu kurwanya indwara, imyaka uzamara kw’isi no kuba umeze neza mu mutwe na handi.

IMBONERAHAMWE IGARAGAZA IMIRIRE MYIZA

IMIRIRE MYIZA

  • Kubasha kwerekana amaranga mutima no gusobanura ibyo utekereza
  • Umusatsi w’umukara ubyibushye
  • Uruhu rusa neza
  • Amaso y’umweru
  • Iminwa ihehereye
  • Ishinya itambyibye na menyo akomeye
  • Inda imeze neza(itambyibye)
  • Imikaya yubatse neza
  • Amagupha akomeye
  • Ibiro n’uburebure biri kukigero cyagenwe
  • Uhagarara wemye
  • Utarwaragurika
  • Kugira ubushake bwo kurya
  • Gusinzira neza
  • Kwituma neza
  • Uraramba

 

Related Posts

Leave a Comment