UBURYO BUTANU BW’IMIRIRE BWATUMA IMYAKA YAWE UZABAHO YIYONGERA

by Philemon kwizera, RN

ONSA NEZA UMWANA WAWE

Kuva umwana akivuka kugeza kumezi atandatu, aba agomba konka gusa bivuze ko nta kindi kintu cyo kurya cyangwa kunywa cyemewe kandi mwonse uko abishatse haba kumanywa cyangwa ni njoro.

Ku mezi atandatu muhe imfashabere z’ibiryo bitandukanye kandi bifite intungamubiri, sibivuzeko konsa birangiye ahubwo muhe imfashabere unamwonse byibuze kugeza ku myaka ibiri cyangwa nyuma yaho. Sibyiza kongera isukali cyangwa umunyu mu biryo by’umwana

KUBERA IKI KONSA GUSA

Amashereka akungahaye ku ntungamubiri zikenewe n’umwana kuba yabasha gukura neza ndetse no kurwanya indwara, konsa gusa bigira ingaruka nziza ku mwana mu buryo bwo kurwanya no kurinda indwara nk’impiswi, indwara z’ibihaha ndetse ni za matwi,

Sibyo gusa kuko umwana wonse neza afite ubushobozi bwo kutazadwara umubyibuho ukabije ndetse ni zindi ndwara zitandura nka diabete, indwara z’umutima ndetse na stroke,

2. RYA UMUNYU N’ISUKALI BIRI MURUGERO RUKE

Mu gihe utetse cyangwa bagutekeye, geregeza kugabanya umunyu cyangwa ibindi bintu bigira sodium nyinshi nk’ isoya cyangwa amafi

Irinde ibiryo bitekerwa ku mihanda bigira isukali n’umunyu mwinshi

Gabanya gufata ibinyobwa bifite isukali nyinshi nka soda, imitobe …

Hitamo kurya imbuto mu mwanya wo kurya ibintu biryohera nka bombo cyangwa amashokora

KUBERA IKI KURYA UMUNYU N’ISUKALI BIKE

Abantu barya umunyu mwinshi bagira ingaruka nyinshi zo kugira umuvuduko mwinshi w’amaraso ushobora kubongerara ibyago bwo kurwara indwara z’umutima na stroke. Kimwe na barya cyangwa abanywa ibintu birimo isukali bafite ibyago bwo kugira umubyibuho ukabije ndetse no kwangirika amenyo.

3. RYA AMAVUTA N’IBINURE BIKE  BIRI MURUGERO

Koresha amavuta aturuka ku bimera nka va kw’isoya, olive, ibihwagwari n’ibigori mu myanya wamavuta aturuka ku nyamaswa nka mavuta y’inka, ingurube na mamesa

Hitamo kurya inyama z’umweru nk’izinkoko, urukwavu, amafi kuko zifite amavuta make mu mwanya w’inyama z’umutuku nk’izinka, ihene, intama ..

KUBERA IKI KUGABANYA AMAVUTA N’IBINURE

Ibinure n’anamavuta bikungahaye ku kuba bitanga imbaraga nyinshi, iyo biriwe mu ngano nyinshi cyane cyane iyo twavuze haruguru ibituruka mu nyama zitukura cyangwa amavuta aturuka ku nyamaswa, urugero umuntu ukunze kurya ano mavuta aba afite ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima na stroke.

RYA IMBOGA N’IMBUTO BYINSHI

Gerageza kurya imbuto n’imboga bifite amabara atandukanye

Hitamo kurya imboga n’imbuto kuruta kurya ibiryo byatetswe mu mavuta gusa  cyangwa byokeje

Irinde guteka umwanya munini imboga n’imbuto kuko byatuma bitakaza intungamubiri washakaga gufata

KUBERA IKI KURYA IMBOGA N’IMBUTO

Imboga n’imbuto n’isoko y’intungamubiri, imyunyungugu, fibre, n’ibirinda kanseri.

Abantu bakunda kurya imbuto n’imboga bafite ubwirinzi bwo kwirinda kugira umubyibuho ukabije, indwara z’umutima, stroke, diabete nu bwoko butandukanye bwa kanseri

5. RYA AMAFUNGURO ATANDUKANYE

Fata amafunguro atandukanye buri munsi arimo ibinyameke (ingano, uburo, ibigori, umuceri), ibinyabijumba  (ibijumba, ibikoro , ibirayi , imyumbati, amateke),  ibinyamisogwe (ibishyimbo, amashaza, isoya),imboga, imbuto , n’ibiryo biva ku nyamaswa (inyama,amafi, amagi n’amata)

KUBERA IKI KURYA AMAFUNGURO ATANDUKANYE

Kurya amafunguro buri munsi kandi atandukanye bikaba bitanyijijwe mu nganda bifasha umwana n’umukuru kubona intungamubiri za nyazo kandi bakeneye, bibafasha kandi kwirinda ibiryo birimo isukali , amavuta n’umunyu byabateza kugira ibiro batifuza biganisha kuzana umubyibuho ukabije, indwara zitandura

Kurya indyo yuzuye ni ngenzi kuri wowe n’umubiri wawe cyane cyane umwana imufasha gukura neza ikanafasha abakuze kugira ubuzima bwiza kandi bagahora bakerebutse.

Related Posts

Leave a Comment