UMUNTU AKENERA KURYA INGANO YA CALORI (INGUFU) ZINGANA GUTE

by Philemon kwizera, RN

Calori n’urugero rukoreshwa mu gupima ingufu, mu mirire calori ifatwa nk’ingufu umuntu akura mu biribwa cyangwa mu binyobwa, ingufu nizo zituma umuntu abasha gukora, gutekereza, gukora kw’ingingo zigize umubiri.

Mu Rwanda ntakigereranyo gihari twakifashisha tureba ese umuntu runaka ushingiye ku gitsina, imyaka ni biro agomba gufata ifunguro ringana uku kugirango akuremo ingufu agomba gukoresha uwo munsi wose. Ariko twifashishije ikigereranyo cy’umuryango wunze ubumwe bw’ibihugu ushinzwe ubuzima haribyo twarebere hamwe.

ESE CALORI NIKI

Burya iyo turiye tuba twifuzamo izi calori kugirango tubashe kongera kubona imbaraga bivuze ko ikiribwa cyose gitanga imbaraga gifite calori.

Ntabwo abantu bose bahuje ikigero cya calori bagomba gufata k’umunsi, kuko buri wese afite ikigero bitewe nuko akora,

Ikigero cya calori umuntu agomba gufata biterwa ni bintu bitandukanye harimo ibi bikurikira

  • Igitsina
  • Ibiro
  • Uburebure
  • Akazi akora
  • Uburyo ateye

Umubiri w’umuntu ukenera ingufu kugirango ubashe kubaho, nta ngufu uturemangingo twapfa sibyo gusa kuko nu mutima n’ibihaha byarekera gukora ibi biba mu gihe umaze iminsi igera k’umunani nta kintu na kimwe ufata.

 

ESE BURI MUNTU AKENEYE CALORI ZINGANA GUTE

 

IGITSINA IMYAKA AKORA

GACYE

AKORA

BIRINGANIYE

AKORA

CYANE

ABANA 2-3 1,000 1,000-1,400 1,000-1,400
ABAGORE 4-8 1,200 1,400-1,600 1,400-1,800
9-13 1,600 1,600-2,000 1,800-2,200
14-18 1,800 2,000 2,400
19-30 2,000 2,000-2,200 2,400
31-50 1,800 2,000 2,200
51+ 1,600 1,800 2,000-2,200
ABAGABO 4-8 1,400 1,400-1,600 1,600-2,000
9-13 1,800 1,800-2,200 2,000-2,600
14-18 2,200 2,400-2,800 2,800-3,200
19-30 2,400 2,600-2,800 3,000
31-50 2,200 2,400-2,600 2,800-3,000
51+ 2,000 2,200-2,400 2,400-2,800

 

Buri wese bitewe ni kigero arimo aba agomba gufata ingano y’ingufu zimugenewe kuko iyo zibaye nkeya haza ibibazo byo kugira Imirire mibi nko kunanuka, kugwingira no kurwara indwara zishingiye ku mirire mibi

Kandi iyo ufashe calori nyinshi nabwo haziraho ingaruka zo kugiraumubyibuho ukabije kuko iyo ufashe ibiribwa bifite  ingufu nyinshi umubiri ntuzikoreshe urazibika aribwo zihinduka ibinure, bikongera kurwara indwara z’umutima diyabete ni zindi

 

Related Posts

Leave a Comment